
Abanyarwanda barasabwa ko kwibuka waba umwanya mwiza wo kuganiriza abana amateka
Apr 5, 2024 - 07:44
Mugihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Minisiteri y’ubumwe bw'abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, bagaragaje ko iki gikorwa cyo kwibuka kireba buri wese kugirango hasubizwe agaciro abakambuwe bazira uko bavutse, kandi ukazaba umwanya mwiza wo kuganiriza abana bakababwira amateka, mu rwego rwo kugabanya uruhererekane rw’ihungabana.
kwamamaza
Insanganyamatsiko mu kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igira iti "Kwibuka Twiyubaka", hagamijwe kubungabunga ibyagezweho mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko ihungabana rigaragara mugihe cy’umwaka wose ariko rikarushaho mugihe cyo kwibuka kuko aribwo habaho amarangamutima ari hejuru kubera kwibuka ibyo bakorewe bibi, nkuko bivugwa na Dr. Gishoma Darius umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC.

Ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mu bice byinshi, abantu baracyafite ibikomere ku mubiri, iyo umuntu yabonye ibyamubayeho yakorewe bibi bigaruka akabibona nkaho biri kuba ako kanya, uwo muntu ukomeretse muri icyo gihe hakenewe ko twese tubyumva tukirinda ibyongera ihungabana".
Dr. Uwera Kanyamanza Claudine Umuyobozi w’ishami ry’ubumwe n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE), avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwitwararika muri iki gihe cyo kwibuka bakirinda gukomeretsa abarokotse Jenoside, kuko kwibuka ari umwanya wo gusubiza agaciro abakambuwe mu 1994.

Ati "igihe twibuka niwo mwanya ukomeye wo guha agaciro abataragahawe kandi bikaba bikiza imitima, bituma abantu bongera gufata uyu mwanya kuko nawo ari muri bimwe bifasha abantu gukira, dufite inshingano twese zo gufasha abanyarwanda kwomorana ibikomere n'ubudaheranwa, tukumva ko ari urugamba ko iki gihe nubwo ari igihe gikiza ariko ni igihe twibuka ibihe bikomeye".
Bamwe mubafatanyabikorwa basanzwe bita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaza ko muri iki gihe cyo kwibuka aba ari umwanya mwiza wo kuganiriza abana mu muryango kugirango babarinde uruhererekane rw’ihungabana.

Umwe ati "nubwo abantu bashobora guhererekanya ihungabana, abantu bashobora no guhererekanya ubudaheranwa, bashobora no guhererekanya imbaraga, mu biganiro mu muryango aho tubwiza abana ukuri tukababwira amateka".
Mu mwaka wa 2010 abahungabanye bari 4,300 imibare yagiye igabanuka igera hagati ya 3000 na 4000 mbere gato ya Covid-19.
Mu mwaka ushize 2023 mu cyumweru cyo kwibuka, hakiriwe abantu bahungabanye bangana 2,184, muri aba, abagera ku 1,510 bafashirijwe ahabera ibikorwa byo kwibuka,136 bagejejwe ku bitaro bikuru kuko babaga bafite ihungabana riremereye, 309 bitabwaho bari ku bigo nderabuzima, 229 bafashirizwaga aho bari n’abaganga. Igitsina gore kikaba aricyo gikunze guhura n’ihungabana ku kigero cya 90%, Abagabo bo ni 10%
Muri iki gihe cyo kwibuka hibukwa inzirakarengane z’Abatutsi barenga 1,000,000 bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


