Abanyarwanda barasabwa kwakirana ubumwe n’ubwiyunge abakoze jenoside yakorewe abatutsi barangiza ibihano.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] irasaba abanyarwanda kwakirana ubumwe n’ubwiyunge abarangije ibihano bari barakatiwe kubera uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Bamwe mu baturage bavuga ko inyigisho n’amahugurwa ku barangiza ibihano bikwiye kongerwamo imbaraga ariko n’abo basanze bakamenya ko ari uruhare rwabo ku gukomeza kubunga n’umuryango nyarwanda.

kwamamaza

Kugeza ubu hashize imyaka 29 mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi [1994]. Bisobanuye ko abayikoze bakatiwe imyaka 20, 25 ndetse na 30 bari gusoza ibihano bari barakatiwe bagasubira mu buzima busanzwe.

Hari abaturage bavuga ko abari gufungurwa bakwiriye gushyirirwaho ingando bakigishwa kugira ngo bibagirwe iby’amacakubiri n’irondabwoko ahubwo bagakomereza aho  abanyarwanda bageze mu bumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “uko winjiye mu rugo rw’umuntu niko akwakira. Byabaye henshi mugihe cy’ubwiyunge bwa Gacaca, umunyarwanda agasaba imbabazi Leta n’abaturage, akagenda agasabirwa imbabazi agafungurwa ariko yaza akaba yakwegera na babandi yasabye imbabazi, ahubwo bikarangirira aho ngaho amaze gukuramo umwambaro wa gereza! Akaza bigaherera aho ngaho, kandi ya ngengabitekerezo ye ntayireke!”

“ igikwiriye gukorwa rero ni uko bavuze ngo ‘kugororwa’ bariya niba bababwiye ko niba baje bageze mu Mudugudu, mu Isibo bakomokamo bagenda kuri ba bandi bahemukiye, akaza ati ‘naraguhemukiye ndaje twiyunge.’ Kubera ko wawundi yahemukiye, iyo agiye gutera intambwe avuga ngo wawundi yaramuhemukiye badaherukana usanga ari ibintu bigoranye cyane kubera ko aba akimufitiye impungenge.”

Undi ati: “ Ndahamya ntashidikanye ko bazaza baragororotse. Nuzaza ataragororotse agasha kubigarura n’ubundi azasubiramo.”

: impungenge zishobora kuboneka hamwe na hamwe kubera ko abantu bose naho bakwiga, iyo wize mu ishuli hagomba kubamo aba mbere bagerageza n’abanyuma.”

Bavuga ko leta ifite inshingano zo gutegura y’abashoje ibihano n’abo basanze muri sociyete. Assoumpta Ingabire; umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, ushinzwe imibereho myiza, avuga ko “n’uburemere bw’ibyaha bakoze ariko abenshi bari bakatiwe imyaka 27, 30. Nibyo ntabwo ari ibintu byoroshye ariko nkatwe MINALOC ndetse na Minisiteri ishinzwe ubumwe bw’abanyarwanda, hari ibiteganywa gukorwa mu mpande zombi, mu gutegura umuryango nyarwanda bakitegura kubakira, cyane cyane n’imiryango yabo nyirizina kuko hari abo usanga imiryango yarabavuyeho burundu cyangwa baragiye mu izindi nshingano, ugasanga umugore yarashatse cyangwa umugabo yarashatse.”

“Ariko cyane cyane ni ukongera kureba aba bagorowe imyaka 30 umutima batahanye, kuko bemeye ibyaha barabihaniwe ariko baranakizwa kuko icyaha cyo kwica ni icyaha gikomeye cyane. Hari n’abahanga bavuga ngo iyo umuntu yishe aba yumva afite akantu ko kongera kubikora.”

Avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego, abantu bakwiye gutegurwa kugira ngo batazabona babituyeho.

Ati:“ Rero icyo dukwiye kuzakora nk’inzego zibanze na Minisiteri ishinzwe ubumwe bw’abanyarwanda [MINUBUMWE], hamwe  n’ikigo cy’amagereza na MINIJUST, ni ugutegura abantu. Ntabwo muzabona  abantu baje babituyeho, akenshi ubundi haba ibiganiro, abantu bagategurwa ariko cyane cyane no gukurikirana kuko bashobora gutegurwa ariko iyo utabakurikiranye cyane ushobora gusanga bitagenze neza.”

“rero icyiza ni uko tubizi , gushyiraho uburyo bwo kubyitegura no kubyitega nibyo bya ngombwa nka Leta.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse yatangaje ko mu bihe bya vuba abantu bazajya barangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bazajya babanza kunyuzwa mu ngando zibategurira kwinjira mu Muryango Nyarwanda.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jul 24, 2023 - 08:57