Abanyarwanda barasabwa gukoresha ingufu zisubira mu ngo zabo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko u Rwanda rugiye gukangurira abaturage gukoresha ingufu z'imirasire y'izuba mu bisenge by'amazu yabo cyangwa mu bikari byo mu ngo zabo. Amb. Uwihanganye avuga ko gukoresha imirasire y’izuba ari byo gihendutse kurusha izindi ngufu.

kwamamaza

Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka ku ngufu zisubira, yabaye ku wa kabiri, ku wa 9 Nzeri (09) 2025, ku nshuro yayo ya 5, yahuje abikorera mu rwego rw'ingufu zisubira, abashakashatsi, abakora mu bigo by'imari, abashoramari, n'abanyapolitiki n'abandi bo ku mugabane wa Africa, no hanze no mu Bushinwa n’'Ubuhorandi, kugira ngo basangire  ubunararibonye, kureba ahakiri icyuho ndetse  gushakira hamwe ibisubizo birambye.

Minisitiri Amb. Uwihanganye yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu bijyanye n'ingufu, ariko rugifite urugendo rwo kongera ku ntego rwiyemeje.

Ati: "Buriya ingufu nizo zibanza kugira ngo ibindi bintu bikurikireho. Ubu rero n'iterambere ry'ubukungu rigendera ku ngano y'amashanyarazi dushaka kugeraho. Ubu rero turi hafi megawatt 400 zirenga ariko izikenewe ni nyinshi kurushaho, turifuza gukomeza kuzongera kurushaho no kongera uburyo bwa serivisi zitangwa ku buryo abaturage babona amashanyarazi ku buryo buhoraho kandi akaza neza yizewe. Turacyafite urugendo rwo kugera ku ntego nini twihaye kuko tuvuga ko mu mwaka wa 2050 tugomba kuba dufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ari hejuru ya Gigawatt eshatu. Rero haracyari igihe kinini cyane cyo kugira ngo tugende twongera ingano y'amashanyarazi n'ingufu duha abanyarwanda."

Ku giciro cy’ingufu zisubira bamwe mu baturage bavuga ko  gihenze, Amb. Uwihanganye yemeje ko imirasire y’izuba yahendaga mu myaka yashize bitewe n’ubuhanga bwari butaratera imbere. Avuga ko ubu ibiciro bihendutse cyane ugereranyije n'izindi ngufu.

Yagize ati:" Ariko ubu rwose gukoresha izuba nibyo bihendutse kurushaho. Muri strategy nsha zijyanye n'ingufu twifuza ni ugukangurira abantu gukoresha ibisenge byabo, tugiye kubitangira. Dushaka kubibakangurira kuko ibiciro by' imirasire y'izuba byaragabanutse cyane, bityo rero byarahendutse."

"Icyo zifite tutavuga ko ari cyiza ni uko zidahoraho. Niba ari izuba, igihe cy'izuba ziba zihari, nimugoroba rikaba zidahari ariko ibyo nabyo bifite igisubizo ku kubika ingufu. Ntabwo rero kugira ingufu zisubira ari ikibazo cyangwa ngo bizabe ikibazo ku bijyanye n'igiciro cy'amashanyarazi, ahubwo bizagabanya igiciro cy'amashanyarazi. Igikenewe ahubwo ni ukureba uburyo amashanyarazi agumaho adakomeje gucikagurika."

Yongeyeho ko Leta igiye gukangurira abaturage bafite ubushobozi gukoresha imirasire y’izuba mu bikorwa bimwe na bimwe byo mu ngo birimo gushyushya amazi, guteka ndetse n'ibindi.

Ati: "Kuko tugenda dufite umwanya mu bisenge n'ahandi mu mbuga kandi bishobora gukorwa."

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ingufu zisubira zingana na 467 MW, bivuye kuri 110 MW mu 2014. Abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 86% ugereranyije na 10% bariho mu 2010, mu gihe ingufu zisubira zigeze kuri 56%.

Ibi bijyana kandi no kuba mu mwaka w'2050, 50 by'ingufu zose u Rwanda ruzaba rukoresha zizaba ari izisubira. Ndetse no muri gahunda y'imyaka 7, iki kigero kitagomba kujya munsi ya 50% muri 2030.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha mu ntego igihugu cyihaye yo  kugabanya ikoreshwa ry'ibikoreshwa biva mu mashamba bikava kuri 79% rikagera kuri 42%, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mu kubigerago, inama zigaruka ku ngufu zisubira zibigiramo uruhare. Dr. Ivan Twagirishema, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga ingufu (EPD), yavuze ko izi nama ari ingenzi ku mugabane wa Africa ndetse hasuzumwa ahakiri ibyuho, hagashakirwa igisubizo mu buryo burambye.

"Uyu mwaka turareba ahanini ku bijyanye n'ingamba ku mugabane wa Africa ariko uhereye iwacu tukagerageza kubakira ku bunararibonye bw'ibyakozwe mu Rwanda kugira ngo turebe uko byafasha n'abandi muri Africa."

Ibi kandi byitezweho kugira uruhare mu gufasha ibihugu kugera ku ntego byihaye mu bijyanje n'ingufu zisubira mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugera ku iterambere rirambye.

 Sep 10, 2025 - 13:18