Abanyarwanda barasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya no kumenyekanisha umurage uri mu mateka y’u Rwanda

Inteko y'umuco irasaba abanyarwanda bose kugira uruhare mu kumenya no kumenyekanisha umurage uri mu mateka y'u Rwanda, bifashishije uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwashyizwe ku rubuga rwa Google ruzajya rusakaza amakuru ndangamurage w'u Rwanda. Ubuyobozi bwa Google muri Afrika buvuga ko ari igikorwa gikomeye u Rwanda rugezeho, ariko kandi rusabwa kuzahozaho mu gushaka amakuru menshi no kuyatangaza.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage, wabaye ku italiki ya 18 Gicurasi (05), aho buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage.

U Rwanda rwo rumara ibyumweru bibiri mu bikorwa byo kubungabunga no kumenyekanisha ibiri mu umurage warwo.

Kuri iyi ncuro, Inteko y’umuco yashyizeho urubuga ruri kuri Google Culture isanzwe imenyerewe ku guteza imbere umuco. Chantal UMUHOZA; Umukozi w’inteko y’Umuco ushinzwe amamurika n’ibimurikwa ndangamurage, akaba ari nawe wakurikiranye ibikorwa by’uru rubuga rwatashywe ku mugoroba wo ku wa gatanu, abuga ko imwe mu mikorere y’uru rubuga irimo “ harimo amamurika yakozwe ari mu bice bitandukanye. Hari amamurika ku mateka y’u Rwanda, ahantu ndangamurage ndetse na ndangamateka. Ndetse hari n’amamurika ateza imbere ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda, hari n’amafoto.”

Yongeraho ko “ubundi abantu basura ingoro ndangamurage basura amamurika ariko ntibagiraga amahirwe yo kuba basura bimwe mu bikoresho bibitse mu ngoro ndangamurage. Kandi noneho icyiza ni uko bizagera ku batuye isi yose.”

Alex Okosi; umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Google muri Africa, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda. Gusa nanone u Rwanda rurasabwa kuzakomeza kumenyekanisha uru rubuga.

Ati:“ku bwanjye birahambaye! Atari ugukurura abakerarugendo gusa, ahubwo no kumenyekanisha umuco wa afrika, by’umwihariko ay’u Rwanda. Inama natanga ni uko hakongerwa imbaraga mu kubimenyekanisha kugira ngo abantu barusheho kuryoherwa ndetse no gukomeza gushyiraho amakuru menshi k’u rwanda.”

Robert MASOZERA; Intebe y’inteko mu nteko y’umuco, avuga ko ari umushinga uziye igihe, ndetse ko abanyarwanda bagomba kuwufata nk’amahirwe akomeye mu kumenya umurage w’igihugu cyabo.

Ati: "uyu mushinga rero waziye igihe! waje mugihe n’ubundi turi gushaka igisubizo. Ibigize umurage w’u Rwanda bishimwa cyane n’abanyamahanga. Abanyarwanda ba nyirabyo ntabwo turabibona cyane. Uyu mushinga rero ni uburyo bwiza twabonye bwo gukangurira abanyarwanda kuwumenya no kuwamamaza mu buryo bw’ububanyi n’amahanga bugezweho; Hari ububanyi n’amahanga bushingiye ku muco.”

“Rero uru rubuga twashyize kuri google buje kunganira ubundi buryo bwa diplomasi bwari buhari bwo kumenyekanisha u Rwanda duciye mu muco, amateka, ubuhanzi… ariko bizagirwamo uruhare n’abanyarwanda.”

“ni igikorwa twe twishimiye kuko cyatumye uburyo twakoreshaga tuzanamo ikoranabuhanga briratworohera.”

Uru rubuga rwamuritswe rwatangiranye inkuru 58 n’amafoto agera ku 1500, byose bisobanura umurage w’u Rwanda. Uretse kumenyekanisha umurage w’u Rwanda, uru rubuga rwashyizweho mu rwego rwo kurushaho kongera umubare w’abasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda; baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze yacyo bakururwa n’amatsiko y’ibiri ku rubuga.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 20, 2024 - 10:54