
Abanyarwanda baba muri Canada biyemeje kurwanya abapfobya Jenoside harimo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga
Apr 10, 2026 - 16:00
Abanyarwanda batuye muri Canada biyemeje guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari bose, ndetse n' abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bayihakana cyangwa bakayipfobya. Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Gatineau ku wa 7 Mata (04) 2026.
kwamamaza
Iki gikorwa cyabereye mu nzu ndangamurage y’amateka ya Gatineau cyitabiriwe n’abarenga 800 barimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Canada, Abanyarwanda bahatuye ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Cyabimburiwe kandi n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku mugezi wa Ottawa, mu rwego rwo kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yavuze ko kwibuka bitagomba kugarukira ku kuzirikana gusa, ahubwo bikwiye no guha agaciro abishwe no guharanira ko amateka mabi atazisubira.
Yagize ati:“Turibuka ubuzima bw’Abatutsi twabuze, tubaha agaciro bambuwe. Turibuka inshingano badusigiye ndetse no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cyo kuzirikana abacu twabuze gusa ahubwo ari igikorwa cyo kuvuga ukuri no kwanga akarengane.”

Yakomeje ashimangira ko Abanyarwanda bazakomeza guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo aho bari hose, harimo n’abayikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba buri wese kugira uruhare mu kuyirwanya no kurinda amateka y’u Rwanda.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


