Batega Moto ntibishyure, bajya mu maresitora ntibishyure: Bimwe mu bikorwa by’urugomo abanyamahanga baba mu Rwanda bakora

Inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze iminsi zikurikirana ikibazo cyerekeye ibikorwa by’urugomo n’ubujura byagiye bigaragaramo bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda.

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma yaho mu duce dutandukanye two mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hakomeje kumvikana abanyamahanga bakorera abanegihugu ubwambuzi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abashyirwa mu majwi ni abagenda kuri Moto ntibishyure ndetse bakarenzaho gukubita abamotari. 

Hari kandi abajya mu maresitora bo bafata amafunguro bakagenda batishyuye, ba nyiri ibikorwa bagasigarira aho ntabwishyu babonye.

Aha akaba ariho abaturage ndetse n’abandi bazi iby’urwo rugomo basaba ubutabera kwita kuri ibi bazo ndetse ababikora bakaba babiryozwa.

Mu gusubiza, Polisi y’Igihugu yavuze ko hari abatangiye guhanwa ndetse bamwe muri bo bakaba barasubijwe iwabo. 

Iti “Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z'ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.”

Inzego z’umutekano zigaragaza ko iki ari ikimenyetso cy’uko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, aho uwo ari we wese ukora icyaha akurikiranwa hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa ku rwego arimo.

Polisi y’igihugu yagize iti “Abakora urugomo cyangwa ibindi byaha bakurikiranwa nta vangura”.

Mu gukemura kandi ibi bibazo, Polisi ikomeza ivuga ko hanashyizweho uburyo bwo gukorana n’Ambasade zihagarariye ibyo bihugu, mu rwego rwo gukangurira abaturage babyo kubahiriza amategeko y’u Rwanda no kwirinda ibikorwa bibashyira mu kaga.

Yanditswe na IMANI Isaac Rabbin

 Aug 20, 2025 - 15:11