Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bagorwa no kubona uko biga

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona uburezi bw’abana babo mu buryo buboroheye kuko bagorwa no kubabonera uko biga nyamara nabwo ari uburenganzira baba bagomba kubona.

kwamamaza

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

Ni umunsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “itumanaho riboneye ni uburenganzira bwa muntu kuri bose”

Bambanza Herman, umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, avuga ko kuri iyo ngingo y’ihererekanya butumwa, cyangwa se itumanaho hakirimo imbogamizi ku buryo bituma hari serivise zitandukanye batabona.

Ati “ibibazo ni byinshi cyane ariko nkatwe abafite ubumuga bukomatanye bwo kutumva no kutavuga dufite imbogamizi yo gushyikirana aho usanga yaba ari twe, yaba imiryango yacu, abatanga serivise, abagomba kudufasha ntabwo bafite urwo rurimi, usanga bikiri ikibazo gikomeye cyane”.   

Ngo ibyo kuba abazi ururimi rw’amarenga bakiri bake bituma abana bafite ubwo bumuga banabura amahirwe n’uburenganzira bwo kwiga nyamara ari ingenzi.

Ababyeyi basaba ko inzego zibishinzwe zareba icyo zabikoraho uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bugashyirwamo imbaraga.

Umwe ati “ikintu nifuza nk’ababyeyi dufite abana bafite ubumuga bukomatanyije , twakorerwa ubuvugizi abana bacu bakabona amashuri”.

Ndayisaba Fidele, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) avuga ko koko ibyo n’ibindi bibazo bikiri imbogamizi bigomba kuzarebwaho bikagenda bikemurwa uko bigaragazwa.

Ati “biragoye ariko bizashoboka kuko uko ibibazo bigenda biboneka niko tugenda tubikemura, igihugu gifite mu nshingano kwita ku baturage bacyo bose kugirango bagire uburenganzira bwa muntu busesuye, tugiye gufatanya nabo n’abandi bafatanyabikorwa bose dukorana mu kwita ku bafite ubumuga turebe ko ibibazo bahura nabyo byakemuka”.

Imibare yerekana ko abantu bafite ubu bumuga bwo kutumva no kutabona mu Rwanda hamaze kubarurwa abagera kuri 741 mu gihugu hose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali         

 Jun 30, 2025 - 10:47