Kwambara sivile Polisi irabyemerewe - ACP Boniface Rutikanga asubiza Abamotari

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto barataka kwandikirwa amande n’abantu bihisha ahantu batambaye n’imyenda y’akazi bakabandikira batazi abo aribo n’igihe byakorewe.

kwamamaza

Ni kenshi hajya humvika amarira y’abamotari mu mujyi wa Kigali bataka kuba batagira parikingi, kwandikirwa bya hato na hato ariko cyane cyane bakagaruka ku kuba bandikirwa n’abo batazi kuko nta myenda ibaranga baba bambaye.

Umwe ati "ubu umumotari ntabwo akibasha no kwigurira ipantaro kubera kwandikirwa n'umuntu tutareba, ntiwamenya niba ari abapolisi kuko ntawababaza ibyangombwa, ntiwatinyuka umuntu w'umugabo umubwire ngo nyereka niba uri Umupolisi".    

Iki kibazo cyagarutsweho ubwo habaga inama yahuje abamotari, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro,Umujyi wa Kigali na Police y’u Rwanda.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abamotari bakwiye kwirinda amakosa atuma bandikirwa kuko ababandikira bo baba bari mu kazi.

Ati "amande ntabwo amanuka nk'imvura, amande abaho kubera ko hari imyitwarire itagenze neza, barushaho kwitwara neza kugirango bagabanye amande, kwambara sivile polisi irabyemerewe kandi si mu Rwanda gusa n'ahandi hose, uretse no kutambara imyenda n'imodoka zidafite ibirango ibyo byose turabyemerewe mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano".   

Abamotari bijejwe ko amafaranga y’amande bacibwaga agera ku bihumbi 25Frw, yagabanutse akagera ku bihumbi 10Frw, ariko mu gihe umushinga w’itegeko watowe n’inama y’Abaminisitiri uzaba wemejwe igihe bahabwaga cyo kwishyura amande nacyo kizagera ku minsi 30, ariko banijejwe ko hagiye kubakwa izindi parikingi zigera 10 ariko hagenderwa ku bushobozi bw’umujyi wa Kigali.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 1, 2025 - 08:44