Abamaze imyaka 21 baguze imigabane muri sosiyete ya MIG barasaba gusubizwa ayabo

Abashoye imari muri sosiyete y'ishoramari yitwa MIG barasaba kuyisubizwa kuko isa n'iyabatekeye imitwe. Ni mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko nabwo bwababuze kugira ngo bubahe inyungu iva mu ishoramari ryakozwe.

kwamamaza

Multi-Sector Investment Group (MIG) ni sosiyete yashinzwe mu 2004, igamije gukora ishoramari ryari rifite intego yo kurandura ubukene mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu cyabaye mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru n’igice cy’akarere ka Huye.

Icyo gihe, uwashoboraga kubona 10,000 ku mugabane umwe, abacuruzi, amakoperative y'icyayi n'ikawa, baguzemo imigabane ingana n'ubushobozi bwabo. Gusa bavuga ko amakuru ya MIG bayaherutse ubwo, ubu babuze aho babariza ibyayo.

Iki kibazo cyabajijwe kenshi mu nteko z’abaturage ariko abayobozi bo mu nzego zibanze bakarebana mu maso babuze uko bagisubiza.

Umwe muribo yabwiye Isango Star, ko “njyewe ubwanjye naguzemo imigabane 5. Ibihumbi 50 byaguraga umurima cyangwa ishyamba. Narinzi ko bizaba ubucuruzi bwunguka none kugeza ubu hashize imyaka irenze 15 ntazi icyo amafaranga yanjye akora, nta nyungu yayo, ntazi naho nakura imigabane yanjye ngo nyisubirane.”

Undi waguze imigabane ari umuyobozi wa Koperative, yagize ati: “nibuka ko twatanze amafaranga agera ku bihumbi 120, ubwo rero nayo yagiye muri MIG, kimwe n’abaturage bandi.”

“batubwira ngo tujyemo, barazaga bakatugisha inama nuko tumaze kubaha imigabane yacu, ntibagarutse.”

Aho bigeze, basaba kurenganurwa, bagahabwa imigabane yabo ndetse n'inyungu.

Umwe ati: “batubwiraga ko uzajya muri MIG, uzashaka kuvamo bazamusubiza amafaranga ye ndetse bakamuha n’inyungu yayo. None kuvamo, umuntu abura inzira yacamo, ntituzi naho twanyura. Na koperative Kotenya nayo ifitemo imigabane ariko ntawe wabaza uko ikora ngo abikubwire. Bose ntabyo bazi, biri mu kirere.”

Undi ati: “niba barahinduye imikorere, numvaga ko yakoreraga muri Nyamagabe, mucyahoze ari Gikongoro, uyu munsi ntabwo tuzi aho iherereye. Ntanubwo tuzi niba imigabane yacu yarungutse, ntanubwo bigeze baduhamagara mu nteko rusange, niba barakoze bakaba barungutse, niyo migabane y’abaturage yakabaye yarungutse. Ariko kugeza uyu munsi twumvako biri mu kirere. Turasaba ubuvugizi kandi Leta ni umubyeyi, kandi izi neza ko abantu batakwemera ko ibyo abantu batanze ....”

Umuyobozi mukuru wa MIG, RWASA Roger, avuga ko aba banyamigabane nabo bababuze kugira ngo babahe inyungu iva mu ishoramari ryakozwe.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “ icyo nababwira ni uko MIG ikora, ikorera mu karere ka Nyamagabe, mu mujyi wa Nyamagabe. Twashyizeho umuntu ushinzwe gukusanya amakuru y’abantu bose bashoye amafaranga muri MIG kuko inama y’abanyamigabane dukora buri mwaka ducisha amatangazo kuri radio, tugatanga mesaage kubo dufitiye numero. Ikigaragara ni uko abantu benshi bititabira.”

“ dufite MIG i Kigali, MIG irakora rwose. Mu minsi yashize twashoboye no gutanga dividande ku nyungu yari yabonetse ariko amafaranga menshi turacyayafite iwacu kuko abantu benshi twagiye tubabura.”

“ ahubwo ni umwanya mwiza wo kubaha ubutumwa bw’uko bqgana ibiro bya MIG Nyamagabe kugira ngo babashe guhabwa amakuru ahagije, babone n’urwunguko rwabo bateganyirijwe.”

Ubuyobozi bwa MIG bugaragaza ko imigabane y'abanyamuryango yashowe mu buhinzi bw'IKAWA n'ubw'icyayi, aho ubu ifite n'uruganda rugitunganya ruherereye i MUSHUBI, mu karere ka Nyamagabe.

uruganda rwa Mushubi rwa MIG

Icyayi cya MIG

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 21, 2025 - 14:31