
Abakoresha Mutuelle de santé barinubira serivise mbi bahabwa iyo bagiye kwivuza
May 13, 2025 - 09:16
Abakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) bavuga ko bahabwa serivise mbi ku mavuriro atandukanye bagana ugereranyije n’abakoresha ubundi bwishingizi harimo nko gusiragizwa bashaka imiti rimwe na rimwe bakanayibura. Ubuyobozi bw’urwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda, buvuga ko bugiye gutangiza gahunda yo kujya bishyura ibitaro mbere y’uko byakira abarwayi, ibi bikaba byitezweho gukemura ikibazo cya serivise mbi no kunoza imikorere yo kwita ku barwayi bakoresha Mutuelle de santé.
kwamamaza
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abinubira serivisi itanoze bahabwa mu mavuriro atandukanye iyo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé.
Gusiragizwa bashaka imiti bandikiwe ni kimwe mu bibagora cyane bagasaba ko bajya bayihererwa aho bivurije kandi bagafatwa kimwe n’abakoresha ubundi bwishingizi.
Umwe ati "tujya kwa muganga bakadusuzuma bakatubonamo indwara ariko imiti ikabura, bakatwohereza kuri pharamacy, hari n'igihe tudafata imiti wagira amahirwe ugakira".
Undi ati "uragera mubitaro ufite mituweli aho kukuvura imiti bakabona urayikwiye aho kuyiguha bakakwohereza kuri pharmacy cyangwa kurindi vuriro ryigenga ugasanga na ya miti ugiye kugura irahenze".
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli mu kigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Gasana Gallican, mu kiganiro Urubugwa rw’Itangazamakuru yemeye ko RSSB igiye kujya yishyura amavuriro mbere bikazacyemura ibi bibazo birimo kubura imiti no gusiragizwa kw’abakoresha Mutuelle de santé.
Ati "iyi gahunda amavuriro azajya ahabwa amafaranga mbere, mbere yuko atuvurira abanyamuryango nibamara kuyabona biborohere gutanga ya serivise, iyi gahunda iratangirana n'ukwezi kwa 6 ariko izatangira mu igeragezwa dufata amavuriro ajyanye no kugirango adufashe, ibi bizakemura ibibazo byinshi harimo na bya bindi bya serivise, bizagabanya abantu baburaga imiti".
"Ibigo nderabuzima bigomba kugira gahunda yo gutanga serivise nziza, umunyarwanda agomba guhabwa serivise akwiriye kandi ku gihe, ntabwo bikwiriye serivise nziza ikwiriye abanyarwanda kandi ari umurwayi wa mituweli ndetse n'undi uwo ariwe wese atari na mituweli agomba kuyihabwa nta kindi kiguzi kindi ".
Muri Werurwe uyu mwaka Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko hongerewe imiti itangirwa ku bwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de santé’ ikaba yarageze ku 1500 ivuye kuri 800.
Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yamaze gukusanya agera kuri miliyari 20Frw yo gushyigikira ikigega cya ‘Mutuelle de santé’ kugira ngo gikomeze gutanga umusanzu wacyo uko bikwiriye.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


