Abakorera n’abahahira mu isoko Inkundamahoro barinubira umwanda uhagaragara

Mu karere ka Nyarugenge abarema isoko riri mu gice cya Nyabugogo ahazwi nko ku “nkundamahoro” barinubira umwanda uhagaragara bavuga ko ushobora kubagiraho ingaruka nyamara abahakorera bishyura amafaranga yo kuhakora isuku.

kwamamaza

Mu gice cya Nyabugogo, ku isoko rinini ry’ahazwi nko ku “Nkundamahoro”. Kugera aha hantu hahurira abantu benshi cyane, utungurwa no kuhasanga umwanda ukabije ugaragarira amaso. Abahagana bavuga ko basa n’abamaze kwakira kubana n’uyu mwanda, bagasaba ko bakizwa uyu mwanda bitabaye ibyo bafite impungenge ko bahakura indwara.

Umwe ati "hariya mu nkundamahoro mu kibuga uba ubona ari ahantu iyo imvura yaguye hanze aba ari ikibazo, umuntu ageramo yambaye umwenda mwiza ugasanga byabaye ukundi, inkuta ziranduye, ukora isuku iyo avuye hano akajya ahandi agaruka asanga habaye umwanda".       

Ingangare Alexis, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge avuga ko umuti w’iki kibazo uri mu maboko ya buri wese ugana aha ku Nkundamahoro.

Ati "isuku y'umujyi ni iyacu twese, harasabwa inkunga ya buri wese kugirango isuku iboneke kuko umuntu umwe gusa ntabwo yabishobora".   

Nka hahurira urujya n’uruza rw’abantu iyo isuku ititaweho bihagije ntihabura ingaruka zimwe zihagaragara nyamara akaba ari kimwe mu biraje ishinga umujyi wa Kigali kugira isuku hose.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Dec 19, 2024 - 10:29