Abakorera mu gakiriro ka Gisozi barasaba ko kavugururwa bijyanye n'igihe

Abakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gakiriro ka Gisozi, bavuga ko akajagari kubakanywe biri mu bigira uruhare mu gukwirakwiza inkongi zikunze kukibasira bagasaba ko kavugururwa mu buryo bugezweho. Koperative ADARWA ifite mu nshingano aka gakiriro ivuga ko nabo batekereza kuzakavugurura mu bihe biri imbere.

kwamamaza

Ni kenshi hagiye humvikana inkongi z’umuriro zibasira agakiriro ka Gisozi mubihe bitandukanye, abahakorera ntibatinya kwemeza ko akajagari hubakanywe kagira uruhare mu gukwirakwiza inkongi aho bahera basaba ko havugururwa hakubakwa mu buryo bugezweho.

Umwe ati “bashyiramo inkuta z’amatafari ku buryo hashobora gushya umuryango umwe bakawuzimya ari umwe utahereje uwundi, iki kintu cyo kubaka tugahora mu bibati ni ikosa rikomeye, bagombye kubaka bagashinga inkingi”.

Uwimana Venantie, umuyobozi mukuru wa koperative ADARWA, ifite mu nshingano aka gakiriro ka Gisozi yabwiye Isango Star ko hari gahunda yo kukavugurura hagashyirwa inyubako zigendanye n’igihe.

Ati “tubonye icyangombwa twazubaka inyubako zigezweho ariko turabiteganya, ibintu byose ntiwahita ubikora ako kanya ariko nabyo turabiteganya”.

Kuva mu mwaka wa 2017 agakiro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro 7 mu bihe bitandukanye, iheruka ni iyo ku itariki ya 30 Gicurasi 2025.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 12, 2025 - 10:07