“Abakora ubucuruzi buciriritse bakwiye kwerekwa inyungu bazabona mu isoko rusange”:Impuguke.

Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko hakiri urugendo rwo kwereka abatuye ibihugu by’Afurika, cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse, inyungu n’ibyo bashobora gukora kugirango bisange mu bagize uruhare mu iterambere no kugera ku ntego y’isoko rusange ry’uyu mugabane.

kwamamaza

Mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum, WEF) yabereye i Davos mu Busuwisi muri Gicurasi ( 5) uyu mwaka w’2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,   yavuze ko isoko Rusange rihuriweho n’ibihugu by’umugabane [African Continental Free Trade Area ] ridasobanuye gukora ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika gusa ahubwo ari isoko ry’Umugabane w’Afurika wose ndetse n’Isi yose.

Yagize ati: mu mwaka 2015  nibwo twagerageje guha ubuzima ibikenewe tureba niba Afurika twashyira hamwe imbaraga tugahuza, tugakorana, tukongera ubucuruzi n’ibyo ducuruza hagati yacu nk’umugabane w’Afurika”

“ibyo ntibyatinze ahubwo hamwe n’abafatanyabikorwa  twanabonye yuko isoko rusange ry’Afurika bidasobanuye gusa gucururiza cyangwa gukorera business ku mugabane w’Afurika, ahubwo ni muri Afurika ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’iri soko rusange, I Kigali hari kubera ihuriro rizamara iminsi igera kuri itatu, aho bivugwa ko intego z’iri huriro n’isoko ry’Afurika hari aho ryavuye n’aho rigeze.

Gilbert Ewehmeh; umushoramari mu bihugu by’Afurika akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro Accerate Africa, yagize ati: “ Dufite ibirenga 90% by’ibigo binini   ndetse n’inganda ntoya ibyo byose ku mugabane w’Afurika kuko bifasha mu kurema imirimo. Ibyinshi muri ibyo kandi biba biri mu biganza by’abikorera, rero ni ibyerekana y’uko uko imirimo irushaho guhangwa bizagera ku ntego y’isoko rusange ry’umugabane w’Afurika.”

Abateguye n’abitabiriye iryo huriro barimo abakora ubucuruzi no mu nganda zo mu Rwanda baravuga ko baba biteze umusaruro w’ibyo bakora mu gihe bahuye n’ababikorera bo mu bihugu byo hanze.

 Umwe ati: “ni uburyo bwiza bwo kugira ngo duhure, ikindi ni ukugira ngo tugaragaze ibyo dukora ndetse kumenyana n’abandi bashoramari kuko harimo ibigo byinshi bya leta n’ibyabikorera kuburyo hari abashoramari. Rero ni uburyo bwiza bwo kugaragaza icyo ukora bikagera ku bantu benshi.”

Undi ati: “Iyo yahuye n’uwo ufite aho ageze biramufasha cyane. Hari uburyo bw’imenyekanisha kuko baba bahuye nuko akavuga ibyo akora, bikagura business ye.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Habyarimana Straton; impuguke mu bukungu , avuga ko hakiri ibikwiye gukorwa n’inzego zibishinzwe mu buryo bwo kumvisha abaturage uruhare rwabo ku kugera ku ntego z’isoko rusange ry’Afurika.

Ati: “Icya mbere ni ukubanza kumyenyesha abaturage ko iryo soko rihari, ugira ngo abarizi ni benshi? ntabwo ari bose! Ikindi ni ukumenya ngo kugira ngo ndigereho bisaba iki? usanga wenda uwo muturage wo hasi adafite ubushobozi bwatuma ajya kugurisha cyangwa kugura muri ayo masoko.”

“ Ariko baramutse bamumenyesheje ibisabwa mu bijyanye n’ireme ry’ibyo akora, bakamubwira bati kugira ngo ujyanye urunyanya rugomba kuba rwujuje ibi n’ibi. Avoka kugira ngo uyijyane igomba kuba yujuje ibi n’ibi, niba wahinze ibigori kugira ngo ubitunganye birasaba ibi n’ibi…akamenya ibyo bipimo bigenderwaho kugira ngo ibyo bicuruzwa nibigera kuri rya bizitabirwe kugura.”

Anavuga ko “ Ikindi nanone niba iryo soko ryagutse, abaturage bagomba gufashwa kugira ngo baribyaze umusaruro. Ni ukuvuga ngo ni ukubafasha mu buryo bwo kongera umusaruro.”

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize umugabane w’Afurika.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/neq1GnSYg04" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 18, 2022 - 11:00