Abakora mu rwego rw'ubuzima baranenga abaganga bakoze Jenoside

Mu gihe hari bamwe mu baganga, abaforomo n’abandi nk’abo bijanditse mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe bajya mu nkiko baranakatirwa, abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda uyu munsi barasaba kutaba nk’abo bababanjirije ahubwo bagakora neza umwuga wabo badashyizemo ivangura iryo ari ryo ryose, kuko ari ryo ryaganishije u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

Mu gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro, muri uyu muhango abakora mu rwego rw'ubuzima bagaragarijwe ko hari abababanjirije muri uru rwego rw’ubuzima bakoraga mu buvuzi butandukanye bakoze Jenoside aho uyu munsi muri uru rwego basabwa gukora ibitandukanye n’ibyo abo bakoraga bakirinda ivanguramoko n’ibisa nkabyo aho byava aho ariho hose. 

Col. Dr. Afrika Gasana umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amenyo mu Rwanda ati "iki gikorwa twagiteguye kuko abakora umwuga wo kuvura nabo babonye ko ari ngombwa kuko tugomba kwibuka ariko tunaha urugero abato kuritwe kugirango bumve ko ibyo abatubanjirije bakoze atari byiza ahubwo tugire abaganga bubahiriza amahame y'ubuvuzi, kwibuka ni ukugirango twibuke ibyabaye ntibizibagirane ariko banitabira gukora umwuga w'ubuvuzi bagendeye ku mahame agenga abaganga".  

Uku kwishyira hamwe kw’abakora muri izi nzego bagahurira ku gikorwa kimwe nk’iki ni ikimenyetso cy’uko bahuje umugambi wo kubaka u Rwanda rushya rutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko bivugwa na Dr. Corneille Ntihabose, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima.

Ati "ni igikorwa cyiza kuko mu buvuzi tugira imyuga itandukanye, tugira abaganga b'amenyo, abaforomo ababyaza tukagira abakora imyuga ishamikiye ku buvuzi, abatera ibinya tukagira n'abahanga muby'imiti, uko gushyira hamwe gutuma ibitekerezo bijya hamwe ingamba zifatwa ari zimwe, gusubiza amaso inyuma uko igihugu cyasenyutse n'ibyatumye bigisenya tukaba twafata ingamba zituma twubaka u Rwanda rwacu twifuza kandi rwiza".    

Nyiribakwe Jean Pul umuyobozi wa gahunda muri Ibuka umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, avuga ko nubwo nyuma y’imyaka 30 uru rwego rw’ubuvuzi rugeze ahashimishije ariko asaba ubufatanye bw’amahanga kugirango abasize bakoze Jenoside bakidegembya babiryozwe.

Ati "abaganga ni bamwe mu bantu bingirakamaro mu gihugu cyacu ariko mugihe cya Jenoside ni nabo babaye inkingi yo gukwirakwiza ndetse no kwigisha urwango cyane cyane duhereye ku baganga bigishaga muri kaminuza y'u Rwanda banakora mu bitaro bya CHUB benshi muribo bagize uruhare mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hariho abakidegembya hari n'abashinze amashyaka ya politike agamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ni icyuho ndetse turasaba n'ubufatanye aho bahungiye kugirango bakumirwe mu gutanga serivisi z'ubuvuzi kuko batatiye igihango".    

Kugeza ubu Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ivuga ko abaganga, abaforomo n’abakozi bo kwa muganga basaga 150 bamaze guhamywa n'ibyaha by'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 10, 2024 - 07:28