
Abakora mu rwego rw'imideli n'imyambaro barashima aho uru rwego rugeze guhera mu myaka 30 ishize
Mar 11, 2024 - 09:20
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bamwe mu bagore bakora ibijyanye no guhanga imideli no kuyicuruza baravuga ko bashimira Guverinoma y’u Rwanda yafashije abagore n’abakobwa kwitinyuka bakinjira muri uyu mwuga none ukaba utunze benshi kandi ukaba ari umwe mu izamura iterambere ry’umugore n’iry’igihugu muri rusange.
kwamamaza
U Rwanda nk’ibindi bihugu kuwa 5 byifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, aho abagore bacuruza ibijyanye n’imideli n’imyambaro mu mujyi wa Kigali, bavuga ko urebye mu myaka 30 ishize umugore mu bijyanye n’ubushabitsi byateye imbere kuko wasangaga hari abatinya kwinjira muri uyu mwuga kugeza aho bahora bategereje abagabo babo ko aribo babatunga ariko uyu munsi usanga hari aho uru rwego rugeze, abarimo bagakangurira abakitinya gutinyuka.
Umwe ati "twebwe dushimira Leta y'u Rwanda kuko yabashije guteza imbere umugore natwe tubyisangamo, hari aho byadukuye hari n'aho byatugejeje, twabashije gutinyuka tuva mu rugo dutera intambwe turaza dufatanya n'abandi tubasha gushyira hamwe kugirango dukorere hamwe".
Uwiringiyimana Vivens uhagarariye Easy buy shop inzobere mubijyanye no guhanga imideli no gucuruza imyambaro avuga ko uru rwego hari aho rwavuye ugereranyije no mu bihe byatambutse kuko bishobora gutunga ababyitabiriye.
Ati "mbere hazagamo kwitinya ariko ubu umudamu nibo bakora ukabona ko banoza umurimo kurusha igitsinagabo, aho bigeze ubu , niba iduka ririmo umubare w'abagore uruta umubare w'abagabo biba bivuze ngo abagore nibo bakora neza kurusha abagabo, abitinya twabashishikariza ko bagomba kwitinyuka aho mu Rwanda bigeze umugore arashoboye cyane".
Urwego rwo guhanga imideli ijyanye n’imyambaro ni rumwe mu rwego rumaze gutera imbere mu Rwanda cyane cyane bishingiye kuri gahunda ya Leta yo kuzamura no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda aho usanga umubare munini w’abakora muri ibi ari abagore n’abakobwa.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


