
Abakora mu nzego z'ubutabera baranenga abababanjirije bijanditse mu byaha bya Jenoside
May 10, 2025 - 09:10
Abakora mu nzego z’ubutabera uyu munsi baranenga bagenzi babo bababanjirije, kureberera no kudahana abakoze ibyaha biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ikarinda aho ishyirwa mu bikorwa mu mwaka w’1994.
kwamamaza
Ni ibyagarutsweho ubwo abakora mu nzego z’ubutabera bibukaga abari abakozi b’inkiko n’abacamanza barenga 100 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Abo banenga bivuye inyuma abakoraga umwuga nk’uwabo batabashije gutanga ubutabera ubwo bahemberaga ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakijandika muri ibyo byaha.
Habyarimana Angelique, Umushinjacyaha mukuru ati "birababaje kubona ko abari bashinzwe kurwanya ako karengane no gutanga ubutabera bakoraga umwuga nk'uwacu kuba nabo baragiye bajya muri ibyo bikorwa bitegura kandi bigashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abagiraga uruhare mu bikorwa nk'ibi ntibajyaga bakurikiranwa ahubwo bamwe muri bo bakagororerwa, imihigo dufite ni uguca uwo muco wo kudahana waranze ibihe byashize ukoze icyaha wese agakurikiranwa nta vangura, nta kimenyane, nta ruswa".
Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asaba abakora muri izo nzego guha umwihariko mwene ibi byaha biganisha kuri Jenoside n’ingengabitekerezo byayo kubw’uburemere n’ingaruka zayo.
Ati "nk'abashinzwe ubutabera mu nzego zitandukanye tugomba guha umwihariko ibyaha bya Jenoside ndetse n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo kugirango bihanwe by'intangarugero, tugomba guhora tuzirikana uburemere n'ingaruka bifite ku buzima bw'abanyarwanda no ku buzima bw'igihugu cyacu, turasabwa guhora tuzirikana ko inzego z'ubutabera zifite uruhare rukomeye mu kurengera uburenganzira n'ubwisanzure bw'abantu no kubaka ubunyarwanda buzira amacakubiri n'akarengane".
Mu Rwanda, mu rwego rwo guca burundu ihakana n'ipfobya n’undi mugambi uwo ariwo wose wa Jenoside mu mwaka w’2008 hashyizweho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside iryo ryagiye rinavugururwa kandi rinozwa mu mwaka w’2013 ari naryo rikoreshwa ubungubu.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


