
Abakora mu nzego z'abikorera barinubira umushahara muto bahembwa
May 14, 2025 - 08:41
Abakozi bo mu nzego z’abikorera (private sector) barinubira kuba umushahara utongerwa ugereranyije n’uko ubuzima bugenda buhenda.
kwamamaza
Iyo uganiriye na benshi mu bakozi bashakira imibereho mu nzego n’ibigo by’abikorera mu Rwanda, usanga binubira umushahara bahembwa, bavuga ko ari intica ntikize bagereranyije n’uko igiciro cy’imibereho gikomeza kugenda gihenda nyamara ngo n’usabye kongererwa umushahara umukoresha akamwima amatwi.
Umwe ati “imibereho ya buri munsi, ibyo kurya ku manwa na nijoro no kwishyura inzu, uba ubona ari ibintu biri hejuru cyane utekereje n’umushahara umuntu aba ahembwa, urabimubwira akabona ko uri gushaka kwishyira hejuru kandi hari abakozi benshi baba bashaka akazi bigatuma ureka kubimubwira, umushahara ntabwo bawongera”.
Undi ati “ushobora kuba uri bukorere amafaranga ibihumbi 2000Frw ku munsi, uri bukenere kurya no kwambara aba ari make cyane, ntabwo ayo mafaranga yagira icyo akugezaho , bisaba kurya ducye ukanazigama ducye”.
Walter Hunde Rubegesa, Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) avuga ko kugeza ubu, iki kibazo cyubakiye ku cyuho cyo kuba mu Rwanda nta mushahara fatizo ngenderwaho uhari, bityo ngo kuwushyiraho ni cyo gisubizo cyashoboka.
Ati “mu gihe icyo aricyo cyose nta mushara fatizo urajyaho bikaba ngombwa ko umushahara uva mubyo umukozi n’umukoresha bumvikanye burigihe uzasanga hari igice kivuga ngo ntabwo tubasha kugira imbaraga zo kumvikana, hariho umushahara fatizo ukaba uzwi ko uwawugiye munsi ari mu ikosa kuko itegeko ryawushyizeho wajya wumvikana uvuga uti ndahera aha nzamuka”.
Ubusanzwe umushahara fatizo ni amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ariko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nko kurenga ku mategeko, nyamara inyandiko zitandukanye zigaragaza ko umushahara fatizo wagiyeyeho bwa mbere mu Rwanda mu 1949 ubwo wari amafaranga 2Frw ku munsi, ugenda uzamuka ukagera ku mafaranga 100Frw ku munsi mu 1980 ari nawo uheruka kugeza ubu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


