Abakora akazi ko gukubura mu muhanda barasaba ko bagabanyirizwa amasaha bakora

Abakora akazi ko gukubura mu mihanda itandukanye barataka ko bakora amasaha menshi bigatuma batabona umwanya wo kwiyitaho cyangwa ngo bite ku miryango yabo.

kwamamaza

U Rwanda nk’igihugu gitangarirwa na benshi kubera isuku irangwamo irimo n’iyo mu mihanda itandukanye, bamwe mubabigiramo uruhare bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba bakora amasaha menshi ntibabone n’umwanya wo kuruhuka ngo biyiteho n’imiryango yabo.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star mu bwoba bwinshi bwo kuba bakwirukanwa mu gihe bamenyekanye bavuze ko bakora kuva saa kumi nebyiri za mugitondo kugera saa kumi nimwe za nimugoroba iminsi irindwi yose, bagasaba ko bagabanyirizwa aya masaha bakabona ayo kwiyitaho.

Umwe ati "ari ku cyumweru turakora, ari kuwa gatandatu turakora kuva saa kumi nebyiri kugera saa kumi nimwe za nimugoroba, ntabwo wafurira umwana cyangwa kumwitaho, guhera kuwa mbere kugeza kuwa mbere uba ukora uwo mwana wamwitaho gute".    

Isango Star yagerageje gushaka bamwe mu bayobozi ba kompanyi zifite iyi mirimo ariko wababwira ko uri umunyamakuru bakagukupa.

Mu iteka rya Minisitiri N° 01/mifotra/23 ryo ku wa 13/06/2023 ryerekeye amasaha y’akazi n’abakozi ba leta bagengwa n’amasezerano y’umurimo mu ngingo ya 10,12 na 13 rigena amasaha y’akazi mu nzego z’abikorera ingegabihe y’umunsi y’amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko igenwa n’umukoresha. Icyakora, umukozi afite uburenganzira ku isaha y’akazi imworohereza mu gihe akazi gatangira mbere ya saa tatu za mugitondo mu kigo akorera. 

Amasaha y’akazi mu cyumweru ku mukozi ni amasaha 40. Icyakora, ashobora gukora amasaha y’ikirenga hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka. Ingingo ya 12 ivuga ko Umukozi w’urwego rw’abikorera yemerewe ikiruhuko cya buri munsi cy’isaha imwe. Umukoresha agena igihe cyo kugifata. 

Umukoresha agenera umukozi ikiruhuko kitari munsi y’amasaha 24 mu cyumweru atabarirwa mu masaha y’akazi avugwa mu ngingo ya 10 y’iri teka.

Mu ngingo ya 13 havuga ko amasaha y’akazi yakozwe ku manywa mu ijoro, ku munsi w’ikiruhuko rusange cyangwa ku munsi w’impera z’icyumweru ni amwe kandi ahemberwa kimwe.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 25, 2024 - 15:51