Abakobwa babyariye iwabo bagowe no kumva ihame ry’uburinganire

Abagore bo mu turere twa Musanze na Rubavu baravuga ko aho ihame ry’uburinganire ryubahirizwa neza byatanze umusaruro wo kuzamura ubukungu mu muryango. Icyakora banavuga ko hari ahakiri abagore bazitiwe n’imyumvire yo kujya mu mirimo n’inzego zifata imyanzuro. Nimugihe uboyobozi buvuga ko kubufanye n’abafanyabikorwa barimo AKWOS bakomeje kwigisha no gutanya n’inzego z’ibanze gutinyura abagore, byumwihiko ababaye abagore bibatunguye.

kwamamaza

Nubwo bisa nibyabanje kugorana kugira ngo abagore bumve ko ihame ry’uburingarine ribareba bose, hari abo mu turerere twa Musanze na Rubavu bavuga ko aho byubahirizwa neza bizamura ubukungu mu rugo.

Umwe yagize ati: “Umugore yabaye Mudugudu, yabaye Gitifu n’ibindi byose kubera bwa bukangurambaga bwageze iwacu nuko abagore baritinyuka bibona mu buyobozi ndetse umugabo agasigarana abana , umugore akagenda nuko yataha bakaganira, gutyo bikabera abandi urugero.”

Undi ati: “ hari ibikorwa bisigaye bikorwa kuko mbere nta mugabo wajyanaga umwana kwa muganga, kumukingiza ubu barabyitabira mugihe umudamu atabonetse cyangwa yazitiwe n’indi mirimo.

Gusa ibyo bigoye abakobwa babyariwe iwabo bitewe n’ibirimo akato, kurera bonyine.

Umwe ati: “ biragoye kuko aba avuga ko hajyamo ba bandi bifite, bafite ingo kandi bishoboye. Mbese ugasanga ni icyo kintu cyo kwitinya kiracyabarimo.”

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abari mu nzego z’umutekano, izihagarariye abagore, inzego z’ibanze muri rusange, iteguwe ku bufatanye umuryango uteza imbere abagore binyuze muri siporo, AKWOS, mu rwego rwo kurebera hamwe  aho ishirwamubikorwa ry’umwanzuro 13 25 wasohowe n’akanama ka UN gashinzwe umutekano witsa ku ruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo, kubungabunga amahoro n’umutekano, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  KAYIRANGA Theobald avuga ko bakomeje ubukangurambaga mu miryango kugira ngo n’ababyariye iwabo bagumane uburenganzira nk’abandi.

Yagize ati: “arabyara ugsanga yarasanzwe yiga, uwo dufatanya nawe tukongera kumwigisha ko akwiye gusubira mu ishuli. Ariko hari n’umuryango yabyariyemo, iwabo, hari n’igihe bo batabasha kumwakira! Twibutsa ko no mu muryango uwo mwana wagize ikibazo akaba yabyara imyaka itaragera akwiye kuba ahabwa agaciro mu muryango n’ibyo agenerwa n’amategeko.”

“ ariko tukanakangurira na babandi baba babateye inda ko hari icyo amategeko ateganya ashobora kuba yakurikizwa mugihe uwo nguwo amenyekanye.”

Kimaze kugaragara ko kuba abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, mu bushabitsi n’ahandi…bitanga umusaruro kuko baba bahagaze neza kandi bitanga umusaruro ufatika.

Mu rugendo rw’iryo teranbere kuri bose, hirya no hino bakomeje kwigisha kubufanyane Umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo (AKWOS) .

@BIZIMANA Emmanuel/Isango Star

 Dec 24, 2024 - 10:45