Abakirisitu ba ADEPR Paruwasi Kayonza bibutse bagenzi babo bazize Jenoside

Abakirisitu ba ADEPR Paruwasi Kayonza bibutse Abakirisitu bagenzi babo bazize Jenoside, ndetse banaremera uwarokotse Jenoside bamworoza Inka. Nimugihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bushima uruhare rw'amadini n'amatorero mu gufasha Leta kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanagaragayemo bamwe mu bakirisitu.

kwamamaza

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abakirisitu b'ibotorero ADEPR Paruwasi Kayonza bagaragaje ko ibyakozwe na bamwe muri bagenzi babo byo kwijandika muri Jenoside, ari icyasha bagomba guharanira ko kitakongera kubagaragaraho ahubwo bakimika urukundo bakirinda amacakubiri.

Yagize ati: ‘ ni icyasha ku itorero ritari rimwe, ahubwo ni ayo babarirwagamo. Gusa ntabwo ari bose bakoze ibyo bibi kuko hari n’ababaye beza bahishe abantu muri jenoside. Abo hari abatukishije itorero n’Imana, n’abandi bayihesheje agaciro kuko kuba utarahoigwaga ugahisha uhigwa nabwo ni ubudashikirwa bwinshi n’ubunyangamgayo yarafite.”

Undi ati: “ itorero ryamaze gufata iya mbere kugira ngo ryirinde ibyabaye byarishyizeho umugayo kugira ngo bitazongera kubaho. Ryafashe umwanzuro ko abakirisito bose bagomba gufata igihe bakibuka abakirisitu bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.”

Pasitoro Namahungu Jean Baptiste, umushumba w'ibotorero ADEPR Paruwasi Kayonza, avuga ko bategura igikorwa cyo kwibuka Abakirisitu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo babasubize agaciro bambuwe n'abicanyi. Ariko ngo bakomeje kwigisha Abakirisitu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: ‘ turigisha kandi kwigisha ni uguhozaho. Dukomejekwereka abakirisitu ko bakwiriye kugira imyitwarire myiza no kugira imyumvire ihindutse no gukomeza kugendera ku mabwiriza n’inyigisho duhabwa n’ubuyobozi bwite bwa Leta.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari Abakirisitu bayijanditsemo ariko agashima uruhare rw'amadini n'amatorero mu gufasha Leta muri gahunda y'isanamitima ndetse na Ndi umunyarwanda.

Ati: “twahisemo ubumwe, twahisemo kuba umunyarwanda ndetse no guharanira iterambere. Ubu twese tugenda twigamba ko turi abanyarwanda. Ntabwo tukigamba ibyo twaribyo mbere ya jenoside yakorewe abatutsi. Amadini n’amatorero turabashimira namwe ku ruhare rwanyu rugenda rugaruka, cyane mu nzira y’isanamitima n’iy’ubumwe.”

Abakirisitu 70 b'ibotorero ADEPR Paruwasi Kayonza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi nibo bibutswe. Abo bari batuye mu mirenge ya Mukarange, Nyamirama na Gahini mu karere ka Kayonza. Muri iki gikorwa kandi,ADEPR Paruwasi Kayonza yaremeye uwarokotse Jenoside wo mu murenge wa Gahini, aho yorojwe Inka yavuze ko izamufasha kubona amata ndetse n'ifumbire.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza

 May 7, 2024 - 17:42