Abakire bariyongereye mugihe benshi bataka ubukene

Hari abaturage bagaragaza ko muri iyi minsi bugarijwe no kuba ubukungu budahagaze neza bitewe nubuke bwimirimo. Icyakora hari raporo zigaragaza ko mu Rwanda, umubare w'abatunze amafaranga agera kuri miliyari bakomeje kwiyongera. Impuguke muby'ubukungu zigaragaza ko ibyo nkigisubizo ku bukungu muri rusange kuko uko abatunze amafaranga menshi biyongera ari nako ishoramari mu gihugu rizamuka nuko nabashomeri bakaba babona imirimo.

kwamamaza

Ibi bivugwa mugihr iyo ugenda mu bice bitandukanye mu Rwanda ubura abantu muhura bakakubwirako bugarijwe n’ikibazo cyubukene kandi ahanini ngo biterwa nuko imirimo ihari ku isoko idahagije.. aba kandi biyongeraho no kuba abafatwa nkabafite amafaranga batemera ko bayafite.

Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yatemberaga mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, umubyeyi umwe yamubwiye ko " hari abayafite pe ariko nnabo ntibemera ko bayafite! Kandi n'uyafite ntabwo ari gutanga akazi ku bantu b'abashomeri."

Umusore ukiri muto nawe yunzemo ati:" ndiheraho nk'umukene nyine kuko mbona ko akazi nakabuze, ibyo nkora nta mafaranga arimo."

" akazi ni gake, abihangira umurimo nabo ni bake, niyo mpamvu ubona abakene bagenda baba benshi"

" uko mbibona njyewe, ubukene burahari!"

Nubwo bimeze bityo ariko, Raporo ngarukamwaka ikorwa n ikigo gikora isesengura mu bijyanye nishoramari cya Henley & Partners igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu butunzi (Africa Wealth Report), igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Africa bifite izamuka riri hejuru ryabaturage batunze amafaranga arenga miliyari.

Straton HABYARIMANA, impuguke mu bukungu, asanga iki ari igisubizo ku bukungu bw’u Rwanda kuko byongera ishoramari mu gihugu ndetse n' umubare wimirimo. 

Yagize ati:" abantu nabo ntabwo babaho ku giti cyabo kuko ishoramari akenshi ritanga imirimo, uko bagenda bakura niko rigenda ryaguka. Rero zimwe mu ngaruka ni uko iyo tubafite bakaba benshi batanga imirimo.myjnshi kurushaho kandi burya baranasorera Leta amafaranga afatika, afite ingaruka ku bukungu."

Yongeraho ko "abantu bari kwivana mu bukene bari kugenda biyongera. Kimwe mu bishobora gutuma abantu bivana mu bukene ni abantu ni uko haba hari abantu nkabo bashora Imari bikagenda neza, bakunguka, bakabona amafaranga menshi kubera ko bituma bongera bagashira imari. Bikangurira abandi bantu bari bagiseta ibirenge bavuga bati niba mu Rwanda dufite abantu bangana gutya bafite amafaranga angana gutya kuki twe tutajyayo?!"

"rero ishoramari rikomeje kuboneka, imirimo ikaboneka, inisoro ikomeza kuboneka...bigira ingaruka nziza ku bukungu ndetse hakabaho amahirwe ko ishoramari rikomeza kugenda ryaguka, ndetse n'abari mu bukene bakomeze kubona uburyo babona imirimo."

Iyi raporo kandi yashyize Umujyi wa Kigali ku rutonde rwimijyi ya Afurika ifite iterambere ryihuse, ndetse abaturage bayo batunze byibuze miliyoni yamadolari baziyongeraho 85% mu myaka 10 iri imbere. 

Mu 2033, ibihugu birimo u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Maroc, Zambia, Kenya na Uganda, iyi raporo igaragaza ko bizarushaho kuzamuka kuko bizaba bifite abaturage batunze nibura miliyoni yamadolari biyongereyeho 80%.

@Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali.

 Apr 22, 2024 - 11:52