
Abahoze bayobora ISAR-RUBONA baranengwa kudatabara abatutsi bari babahungiyeho
Apr 29, 2025 - 16:17
Abarokokeye muri ISAR-RUBONA baravuga ko abayobozi baho barimo n'abahakoreraga ubushakashatsi, bagize ubugwari bwo kudahisha abatutsi bari babahungiyeho kandi bari bafite uburyo n'ahantu hisanzuye ho kubahisha.
kwamamaza
ISAR-RUBONA ni ikigo kiri i Rubona mu Murenge wa Rusatira, kikaba cyarahoze ari icy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi n'ubworozi. Aho cyari, ubu niho hari icyicaro cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB). Ni ikigo kiri ku butaka bwisanzuye, aho muri 1994 cyari gifite abakozi benshi kandi b'inzobere, ariko bamwe ngo batengushye abatutsi bari bahahungiye babizeyeho ubutabazi.
Umwe mubaharokokeye yagize ati:" hari abari batuye mu mazu ya ISAR-RUBONA kandi umuyobozi wayo w'icyo gihe yari mu bantu bayoboye equipe yo kwica muri aka gace. Abantu bahahungiye bizeye ko bari buhabone ubutabazi ariko ntabwo byabahiriye, ahubwo bwababereye uburyo bwiza bwo kubica."
Undi ati:" ni ubugwari bukomeye cyane mu kigo nk'iki, bari bafite ubushobozi bwo gufata abantu bakabashyira ahantu runaka. Utabona ko hari amazu menshi bari kurindiramo abantu. Rero ni ubugwari bukomeye kubona abandu babapfira mu maboko kandi bari bafite ubushobozi bwo kubarinda. Kandi bari abanyabwenge igihugu cyari cyaratanzeho byinshi kugira ngo babone ubushobozi bwo kuyobora ikigo nk'iki, niba abantu babahungiyeho bagombaga kubarinda kuko bari bafite ubushobozi."
Eric RWIGAMBA; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi, avuga ko abakoraga muri ISAR-RUBONA batarokoye abatutsi bari babahungiyeho ari abo kunengwa. Anavuga ko inzobere n'abanyarwanda b'ubu bafite umukoro wo gusana ibyangijwe.
Ati:"Turabanengwa kuko nibo bagombaga gufasha mu kwigisha abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga kuri iyo ntekerezo yo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi. Turabanenga ariko tukababwira ko Leta na Politike mbi yari ihari icyo gihe, turashima ko uyu munsI dufite ubuyobozi bwiza busaba buri munyarwanda gukoresha imbaraga ziruta izakoreshejwe mu gusenya igihugu mu kucyubaka."
"Turabanenga ariko tubabwira ngo bakoreshe ubwo bumenyi basana igihugu, Société nyarwanda basane, imitima y'abanyarwanda, dushyire hamwe twubake rurusheho kuba rwiza twifuza, turereramo abanyarwanda bose."
ISAR-RUBONA yibuka abakozi 228 bayikoreraga mu bigo 4 aribyo: icy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi n'ubworozi, icyari gishinzwe serivisi y'imbuto z'indobanure, icyari gishinzwe laboratwari y'ubuvuzi bw'amatungo, n'icyari gishinzwe gutera intanga mu matungo.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Amajyepfo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


