Abahinzi baratabaza leta kubashakira umuti w'udusimba tubariria imyaka

Abahinzi batandukanye baratabaza leta gushaka umuti w’udusimba twitwa Mukondo w’inyana turya imyaka yabo ikuma bikabateza ibihombo.

kwamamaza

Mu minsi ishize nibwo abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo bagaragaje ikibazo cy’udusimba twitwa mukondo w’inyana twahoze ari inshuti z’abahinzi ariko kuri ubu twabaye ikibazo kuko tubarira imyaka ikuma.

Bidateye kabiri kuri ubu abahinzi bo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba barataka ibihombo kubera utu dukoko bagasaba leta kugira icyo ikora.

Umwe ati "dufite ikibazo cy'udusimba twaje mu butaka iyo duhinze nk'ibihingwa bijya munsi bikarya imizi igihingwa ugasanga cyumye, byaduteye igihombo nkubu hari igihe uhinga mu gihe wakishimiye ko ugiye kubagara ugasanga byarabye umurima wose ugenda urandagura ujugunya".    

Undi ati "tumaze iminsi utwo dusimba tuba muri iki gishanga, bareba uburyo batugenza bakadushakira nk'imiti yatwica".   

Ni ikibazo Dr. Florence Uwamahoro, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB yavuze ko bazi ariko bakiri gukora ubushakashatsi ngo harebwe ikibitera n’uko cyacyemuka.

Ati "ikibazo cya Mukondo w'inyana turakizi, ni agakoko gashya, ubundi Mukondo w'inyana ni nk'iminyorogoto ni inshuti z'abahinzi, mu minsi ishize nibwo twatangiye kuyibona yatangiye kurya imyaka, mu bushakashatsi turimo kugerageza gukora kugirango turebe impamvu ibiri inyuma ni iyihe ndetse n'uburyo bwo kuyirwanya bwaba ari ubuhe".

Akomeza agira ati "icyagaragaye nuko ahantu irya imyaka ni nk'ahantu bakoresheje ifumbire y'imborera itaboze neza, iyo zigiyemo zitaboze neza itangira kwangiza imizi y'igihingwa iri mu butaka, ubushakashatsi bwaratangiye hibandwa mu kureba niba turamutse dusize imiti ku mbuto igiye guterwa tukareba niba mukondo w'inyana ziyidya, ubushakashatsi buracyakomeje ntabwo turagera ku musozo wabwo". 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kigira inama abahinzi kujya bakoresha ifumbire iboze neza mu kugirango bahangane n’utu dusimba ariko abaturage bakagaragaza ko kubona ifumbire iboze nabyo rimwe na rimwe aba ari ikibazo.

Inkur ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

kwamamaza

  • ka
    ka
    Umuti wica udukoko usanzwe ukoreshwa bawifashisha uwica nkongwa wakwica na mukondo. Rab ijye ibafasha gushaka ibisubizo bisanzwe igihe ubushakashatsi ku ndwara z'ibyaduka bukomeje. murakoze
    1 year ago Reply  Like (0)

 Dec 4, 2024 - 08:59