Nyamagabe: Kubakirwa Green House byabafashije kongera umusaruro

Abatuye mu Murenge wa Kaduha baravuga ko kuba barubakiwe “Green House” ibafasha gutubura imbuto ry’ibirayi byabafashije kuyibonera hafi, no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi. Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage bakwiye kuyifata neza kandi bagashishikarira gutunganya ubutaka buzajya buhingwamo iyo mbuto y’ibirayi.

kwamamaza

MUKAGATERA Beata atuye mu Mudugudu wa Gataba, mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Kaduha, avuga ko we na bagenzi be bajyaga bahura n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi ku buryo banabonaga umusaruro muke.

Icyakora avuga ko baje gufashwa gutunganya amaterasi y’indinganire, ndetse no guhabwa inzu ituburirwamo imbuto y’ibirayi, bibaha igisubizo kirambye.

Ati: “ntabwo twabogana imbuto, twateraga utubuto tw’utunyarwanda, ugasanga utwo uteye byumye, ugahinga ugahingira ubusa, nta gusaruro kuko nta musaruro. Batwubakiye Green, urabona twarasaruye ibya mbere, ibyo aribyo byose urabona ko hari intego y’imbere heza hazaza. Nta mbuto twabashaga kubona ariko ubu urabona ko imbuto zizaboneka kandi nziza zisobanutse. Hari itarasi mbese nasaga naho natereye iyo kuko ntagiraga icyo nkuramo. Ariko nahinze ibirayi itarasi rimwe ndisaruramo imifuka igera ku icumi!”

Undi ati“ mbere y’iyi Green House, kubona imbuto yo gutera byari ikibazo kuko byasabaga kujya kuyishaka mu yindi Mirenge isanzwe ihinga ibirayi, nabwo bakaduha imbuto mbi ku buryo uhinga ntugire ikintu usarura, byose bigahita birwara. Mbega nta birayi twabashaga kweza.”

“mbere ntabwo twahingaga ibirayi cyangwa ngo tubashe kubona imbuto zigezweho. Twari dufite ziriya mbuto zisanzwe, za gakondo, zitabashaga gutanga umusaruro. None ubu, aho tumaze kubonera zino mbuto zitubuwe twizeye ko tugiye gukirigita ifaranga nk’abandi bose. Mbere muri uyu murenge ntitwabashaga guhinga ibirayi. Twahingaga ibirayi biturutse mu yindi mirenge ya za Mushubi na Musebeya, niho hantu twabashaga kuba twabona ibirayi.

HABIMANA Thaddée; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyamagabe, avuga ko aba baturage bakwiye kufata neza iyi Green House bubakiwe. Abashishikariza gutunganya ubutaka buzajya buhingwamo iyo mbuto y’ibirayi.

Ati: “icyo dusaba abaturage ni ugufata neza ibikorwa bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’ubu buyobozi. Iyi Green House bahawe ni ibafasha gukora imbuto nziza z’ibirayi. icyo tubasaba rero ni uko bayikoresha kandi imbuto ivuyemo igakwirakwira mu baturage bose b’Umurenge ndetse byazaba nangombwa tubona ko bayikeneye koko cyangwa bayikoresha neza twanabongera n’indi. N’izindi Green House nyinshi twazibubakira.”

“ icyo dusaba abaturage rero ni uko babigira ibyabo, bakayikoresha ariko bagakora n’ubutaka bugomba kuzajyamo iyo mbuto nziza zizatunganyirizwa muri iriya green house.”

Ubusanzwe mu Karere ka Nyamagabe, ibirayi bihingwa mu Mirenge ihana imbibi n'ishyamba rya pariki y'igihugu ya Nyungwe. Kuba ahatunganyirizwa imbuto y'ibirayi hagenda hiyongera, bizanagabanya ingano y'amafaranga abahinzi batangaga bayikura mu Majyaruguru y'igihugu ndetse n'ahandi, binongere ubuso buhingwaho muri aka karere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jan 10, 2024 - 14:35