
Kigali: Abahinga mu gishanga cya Kabuye - Gisozi bari mu gihombo kubera umwuzure
Nov 26, 2024 - 14:39
Abahinga mu gishanga cya Kabuye na Gisozi mu karere ka Gasabo, baravuga ko bari mu gihombo gikabije nyuma yuko icyo gishanga cyibasiwe n’umwuzure w’imvura imyaka bahinzemo ikarengerwa. Barasaba ko batunganyirizwa umuyoboro usohora amazi mu gishanga, kuko uhari udahagije.
kwamamaza
Abakorera ubuhinzi bw’umuceri n’imboga mu gishanga cya Kabuye na Gisozi giherereye mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali. Bavuga agahinda batewe n’igihombo cy’uko imyaka bari barahinze muri iki gishanga yarengewe n’amazi y’imvura kuburyo kugira icyo baramura ari ah’Imana.
Umwe ati "imyaka yari irimo yose yarangiritse nta muntu uzageramo, iyaririmo yeze ntiwabona aho unyura ujya kuyisarura, biragumamo kugeza igihe amazi azakamira kandi azakama byaramaze gupfa".
Barasaba ko batunganyirizwa imiyoboro yakabaye itwara aya mazi iyasohora mu gishanga kuko ngo kuba harashyizweho umuhanda imiyoboro ikirengagizwa aribyo byabakururiye aka kaga basa n’abamaze kumenyera buri uko imvura iguye.
Undi ati "imbogamizi zirimo cyane ni umuyoboro ukamura y'amazi ava mugishanga abasha kugera mu mugezi munini Nyabugogo, ubwo batunganyaga uyu muhanda baje gushyiramo amabuye asa nkakora urukuta ku buryo amazi aza agasubira mu gishanga hanyuma kikuzura, nasabaga ko uyu muhanda niba ubushobozi butaraboneka bwo kuba bawukora byibuze bakadushyiriramo ibintu bikamura amazi mu gishanga ku buryo umuhinzi ahinga ntakibazo".
Hitayezu Jerome umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) avuga ko ku bufatanye n’umujyi wa Kigali bagiye gushakira iki kibazo igisubizo.
Ati "umujyi wa Kigali ugomba kuhubaka turimo turakorana kugirango turebe uburyo byakihutishwa kiriya kiraro cyubakwe amazi ajye ahanyura agenda atagize ikindi kintu kiyatangira".
Leta y’u Rwanda ikomeje imirimo yo gutunganya no kubungabunga ibishanga hirya no hino mu gihugu.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


