
Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari hafi kurangiza ibihano basabwe kuzarangwa n’ubunyangamugayo
Sep 22, 2025 - 08:40
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene, yahaye ikiganiro abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano, ku mutekano mu Gihugu n’uruhare rw’urangije ibihano ku byaha bya Jenoside mu kuwubungabunga.
kwamamaza
Yabasobanuriye ko Igihugu gifite umutekano usesuye, imbibi zacyo zirinzwe, abaturage batekanye muri rusange. Ariko asobanura ko hakiri bike biwuhangabanya bikigaragara birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane mu miryango, ubujura, ibiza n'ibindi.
Yagaragaje ko umutekano ari inshingano ya buri wese, abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga, birinda ibyaha, n’ikindi cyose cyahungabanya ituze ry’Abanyarwanda, batangira amakuru ku igihe, baharanira kuzabana neza n’abo bazasanga bose.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


