Abagore n’abakobwa 120 bitezweho kuzamura umubare w'abakora mu nzego zibanze batangiye imenyerezamwuga.

Ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigari burasaba abagore n’abakobwa barangije amashuli makuru na kaminuza, kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze ndetse bikazatanga umusanzu mu kuzamura umubare w'abagore n'abakobwa bari mu nzego z'ibanze.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, ku ya 31 Kanama(8) 2022, ubwo hatangizwaga icyiciro cya gatatu cy’iri menyerezamwuga mu nzego  z’ibanze.

Kur’iyi nshuro hatoranyijwe abagore  n’abagore 120 boherejwe mu turere twose tw'igihugu ndetse n'Umujyi wa Kigali. Bamwe muri bo bavuga ko iyi gahunda bayitezeho kubafasha gutinyuka gukorera inzego z'ubuyobozi.

 Umwe mu baryitabiriye yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko”Bizamufasha gutinyuka kumva ko ari umukobwa yatanga za serivise ndetse abone ko bishoboka. Yewe yaba ari hariya hanze, n’abandi bakobwa natwe ubwacu twatangiye izi stage[kwimenyereza] bizadufasha kuba twajya muri iyo myanya twanayiyamamariza tukabikora. Ndetse yaba ari imyanya isaba gukora ibizamini by’akazi ukabikora, ugatanga za serivise nkuko bisanzwe.”

Undi yagize ati: “ Icya mbere nzahakura ubumenyi! Kuva kuri kaminuza bakakubwira ngo hamagara umuturage umubwire ngo dosiye yawe ntiyuzuye haraburamo ibi n'ibi…kugira ngo uzabone amafaranga yawe, gusobanurira abaturage ibintu nk’ibyo bituma uhura n’abantu barimo n’abakuruta, mbese ukahigira ibintu byinshi.”

 Ngendahimana Ladislas;Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali (RALGA) avuga ko iri menyerezamwuga barishyiriyeho kuzamura umubare w'abagore n'abakobwa mu nzego z'ibanze.

Ngendahimana ati: “ryatekerejwe tumaze kubona icyuho kinini cyagaragaraga mu nzego zibanze, aho twabonaga abagore n’abakobwa badakunda kwitabira, haba mu myanya ipiganirwa cyangwa itorerwa. Twahisemo gutekereza iri menyerezamwuga kugira ngo tubashe gutinyura abagore n’abakobwa, bamenye uko inzego zibanze ziteye, uko zikora ariko by’umwihariko turushaho kuzibakundisha.”

Avuga ko abagiye mur’iri menyerezamwiga bakwiye kuribyaza umusaruro, ati: “ umusaruro wa mbere twabasaba ni ukuzakora ibyo leta ishaka no kuzashyira mu bikorwa icyerekezo cy’umukuru w’igihugu. Agaciro Nyakubahwa Paul Kagame yabahaye ntimuzagateshe agaciro, namwe kandi ntimuziteshe agaciro.”

 Ngayaboshya Silas;Umuyobozi mukuru w'ishami rishinzwe iterambere ry'uburinganire no kubakira ubushobozi abagore muri Ministeri y' uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF), avuga ko ibi bizaba umusanzu wo kuzamura ihame ry'uburinganire ryifuzwa.

Ati: “Ubusesenguzi butandukanye bwagiye bigaragaza ko gushyiraho aya mahirwe y’imenyerezamwuga yazamura umubare w’abakobwa n’abagore bakora mu nzego zibanze.”

 Biteganyijwe ko uku kwimenyereza umwuga ku bakobwa n'abagore bashoje amashuri makuru na Kaminuza bizamara amezi atandatu, ndetse buri kwezi abaririmo bahabwa amafaranga ibihumbi ijana by’u Rwanda.

Ibi biri gukorwa mu rwego rwo kuziba icyuho abari mu nzego zibanze, mugihe usanga mu nzego zo hejuru abagore biganje kurusha abagabo, dore ko imibare itangwa na MIGEPROF igaragaza ko ku rwego rw'imiyoborere y'uturere twose abagore bagize 46,1%.

Iki gikorwa cyateguwe n'ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).

Ni inkuru ya Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 1, 2022 - 07:10