
Abagenda n'abakorera ahahurira abantu benshi barifuza Poste de Sante
Feb 28, 2025 - 09:10
Hari bamwe mu bagana Poste de Sante iherereye muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo bavuga ko yabaye igisubizo mu kugabanya imfu zabonekaga muri iyi gare kubera ku tabona ubutabazi mu buryo bwihuse. Icyifuzo kubandi kikaba icyuko n'ahandi hose hahurira abantu benshi hashyirwaho uburyo bwo kubona ubutabazi bw’ibanze mbere yo kugera ku mavuriro yisumbuyeho.
kwamamaza
Ubusanzwe intego u Rwanda rwihaye nuko buri kagari kagomba kugira ivuriro rito mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi y’aho batuye, ibi byabaye igisubizo ku bagana gare mpuzamahanga ya Kigali kuko poste de sante begerejwe yababereye igisubizo.
Umwe ati "bamwe banapfiraga hano Nyabugogo kubera kubura ubutabazi ugasanga kumuterura ngo tumujyanye ku Muhima bibaye nabi arembye cyane yanagerayo rimwe na rimwe bagapfa".
Nubwo hari abashima mu mboni n'imvamutima z'abandi bakorera ahantu hahurira abantu benshi bifuza ko nabo bahabwa iyi serivise kuko bibagora kubona ubutabazi bw'ibanze muburyo bwihuse umuntu akaba yahasiga ubuzima.
Umwe ati "nk'aha Kimisagara bibayeho byadufasha cyane kuko hari nk'ukuntu umuntu yikubita hasi mu muhanda akabura ubutabazi n'imbangukiragutabara bakajya kuyihamagara umuntu yapfuye, ahantu hose hahurira ahantu benshi byaba byiza cyane".
Mbere y’uko hashyirwaho Poste de Sante, umuturage yakoraga urugendo rw’iminota 70 kugira ngo abashe kugera kuri serivisi z’ubuvuzi ku kigo nderabuzima. Poste de Sante zagabanyije cyane uru rugendo kugeza ku minota 25.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali agaragaza ko bari gushyira imbaraga mugukemura iki kibazo ndetse bakanatekereza ahahurira abantu benshi.
Ati "twatangiye gutekereza aho hantu hose hahurira abantu benshi nka Nyabugogo kuko umwihariko waho aho bitandukaniye n'ahandi dushobora kubona abantu benshi muri Kigali nuko hari abantu benshi bahanyura baturutse mu ntara zitandukanye, aba bantu kugirango ubabwire ngo muri metero 500 harimo ahantu wabona serivise z'ubuzima biba bibagoye kubera ko na Kigali ubwayo ntibayizi, niyo mpamvu twumva ko byanze bikunze hakwiriye kuba hajya poste de sante kugirango hagize umuntu uhagirira ikibazo abone ubutabazi mu gihe cyihuse".
Akomeza agira ati "kubera ko ari ibintu byakozwe mu buryo busa naho bwihuse kugirango duhite dukemura icyo kibazo bikaba hari ibintu bimwe itaruzuza neza, kuba idakorana mituweli ariko ni ikintu tuzakomeza gukorera ubuvugizi, tuzaganira na RSSB kugirango turebe ko nabo bahabwa icyemezo bagatangira gukorana na mituweli kuko icyo dukeneye ni ukuramira ubuzima bw'abantu".
Iyi poste de sante ikorera muri gare ya Nyabugogo itanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma indwara, kuvura inkomere, gufata ibizamini, kuboneza urubyaro, no gutanga ubujyanama ku babaswe n’ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w'iyi poste de sante Mporananayo J. Marie Vianney, avuga ko bafite icyizere cyo gutanga serivise nkuko babisabwa.
Ati "icyizere turagifite kuko niba tutaramara n'amezi 2 tukaba twakira abantu 15 kumunsi nta na mituweli dukorana nayo kandi abantu benshi ukabona badusaba ko twazana mituweli umuntu wese abashe kwivuza, nitubona mituweli baziyongera cyane kuburyo tuzashaka n'abandi bakozi barenze abo dufite".
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa amavuriro y’ibanze arenga 1,157 yo mu rwego rwa mbere n’andi 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi burimo ubw’amaso, ubw’amenyo no kubyaza.
Umujyi wa Kigali ufite 97 muri yo 78 akaba akorana na mituweli, imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima yerekana ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, abayagana bagenda biyongera kuko mu mwaka wa 2016- 2017 bavuye ku 71,212 bagera kuri 4,425,855 hagati y’umwaka wa 2020-2021.
MINISANTE ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


