Abagenda ahakorerwa ubucuruzi butandukanye muri Kigali babangamiwe n’abazwi nk’abakarasi cyangwa abataka

Abagenda ahakorerwa ubucuruzi butandukanye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamirwa n’abazwi nk’abakarasi cyangwa abataka bitwaza ubwo bucuruzi bakabakurura ku ngufu kugira ngo babereke ibicuruzwa, ibyo bavuga ko uburyo abo bashakamo abakiriya bishobora gukurura ubujura mu buryo bworoshye bagasaba ko bajya babikora mu buryo butabangamira abahisi n’abagenzi.

kwamamaza

Iyo ugeze ahakunze gukorerwa ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, usanganirwa n’abasore n’inkumi bakugaragariza ibitandukanye bacuruza, abo bakaba bazwi ku mazina atandukanye arimo abataka cyangwa se abakarasi.

Abaganiriye na Isango Star bagaragaza ko uburyo bakururwa n’aba bantu birimo akajagari ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko uburyo babikoramo byatanga icyuho cyo kwibirwamo.

Umwe ati “imyitwarire yabo ntabwo ari myiza cyane cyane Nyabugogo, nabonye no kwiba umuntu bamwiba, akenshi tuba tuvuye mu ntara turi abaturage ntabwo tubamenyereye, nabonye ari akajagari”.

Undi ati “aba bantu babangamiye umutekano w’abantu, hari uburyo umuntu agukurubana undi mugenzi we ari inyuma kugirango akwibe ibyo wari ufite, njye mbona ko aba bantu babangamiye rubanda”.

Ngo nubwo hari ababyungukiramo bagafashirizwamo kuko barangirwa ibicuruzwa bitandukanye bari bakeneye ku isoko ariko basaba ko abo bajya babikorana umutuzo n’umutekano kugirango bitagira uwo bibangamira.

Abarebera hafi iby’ubucuruzi mu Rwanda, bavuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hagomba gushyirwaho amabwiriza agenga ubucuruzi n’imikorere yabwo mu buryo bugamije gutanga umurongo ngenderwaho wo kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza n’ubucuruzi bwose muri rusange.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 11, 2025 - 10:05