
Abagana za Gare batega imodoka barasaba kubakirwa utuzu tw'abagenzi, umujyi wa Kigali uratanga igisubizo kirambye
Mar 18, 2025 - 08:55
Abagenda n’abakoresha gare zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali, batega cyangwa bava hirya no hino mu gihugu no mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, barifuza ko bakubakirwa utuzu bazajya bugamamo imvura ndetse n’izuba ahubatse izi Gare cyane cyane abategera imodoka muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo banifuza ko yavugururwa vuba.
kwamamaza
Mu mfuruka zitandukanye z’umujyi wa Kigali hagiye hubakwa ibikorwaremezo birimo za Gare nini ndetse na Gare zizwi nk’izunganira ni igikorwaremezo abagana izi Gare bishimira ko cyabegerejwe, ariko ko bakibangamiwe no kutagira aho bugama imvura ndetse n’izuba cyane cyane abakoresha Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo bavuga ko itanakijyanye n’igihe.
Umwe ati "hari igihe iyo imvura iguye usanga abantu babuze aho bugama cyangwa nk'abantu bafite intege nkeya bakabura aho kwicara".
Undi ati "aho igihe kigeze ntabwo iyi gare ijyanye n'igihe, imodoka umuvundo uba ari mwinshi, hakenewe ko byibuze hasakarwa mu buryo bugezweho ku buryo n'umuntu niba aje gutega abona aho yugama imvura, haboneka utuzu twabagenzi ndetse hakajya n'ibyapa binini bigaragaza aho umuntu yaba ajya".
Izi mpungenge abagenda n'abagana izi Gare bagiye gutega imodoka bafite zifite ishingiro, kuko n’ubuyozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko iki kibazo kizwi kandi ko bazabikora bakurikije ko ingengo y’imari ingana ndetse n’igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali.

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "Gare nshya izubakwa Nyabugogo ni Gare ijyanye n'igihe, izaba isakaye ahantu henshi, izaba ifite n'ibyangombwa byose tutabona muri Gare y'ubu, uburyo bwo gutega imodoka, amatike kuba wafata itike ukiri mu rugo ukayifata ukoresheje ikoranabuhanga ukagenda ujya mu modoka gusa nta bindi bintu byinshi".
Akomeza agira ati "turizeza abantu ko ku bijyanye na Gare zigenda zubakwa ni ibintu dushyiramo imbaraga nyinshi kugirango tugende twongeramo ibyagiye bibura mu bihe byashize, twasaba abagenzi bakiri muri izo gare ntoya badafite ahantu bashobora kuba bakugama bazirikane ko mu gihe turi mu gihe cy'imvura ni byiza kwitwaza umutaka ariko bumve ko umujyi wa Kigali tubitekereza".
Mu mwaka wa 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko igiye kongera Gare z’imodoka mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo hagamijwe kugabanya umuvundo waberaga muri Gare ya Nyabugogo isa n’aho ariyo huriro ry’abava n’aberekeza hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo hagombaga kubakwa Gare i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo.
Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize umujyi wa Kigali kagombaga kubakwamo Gare kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge. Ahagana mu 1998 nibwo gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


