Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyagorwa no kubona ubutabera

Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira n’ubutabera bw’umuntu, igaragaza ko hakiri icyuho ku bantu bafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa hanyuma bagatinda kubona ubutabera.

kwamamaza

Ishingiye ku masezerano y’inyongera ku masezerano nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage yerekeranye n’uburenganzira bw’abagore muri Afurika, yemejwe n’inama isanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe yateraniye i Maputo muri Mozambique ku wa 11 Nyakanga 2003 akemezwa burundu n’iteka rya Perezida n° 11/01 ryo ku wa 24 Kanama 2024, igizwe n’ingingo 32 inyinshi muri zo ni izirengera umugore cyane cyane kugirango agire uburenganzira busesuye.

Nubwo hizihizwa imyaka 20 aya masezerano ashyizweho umukono, gusa ngo hari abahohoterwa bagatinda kubona ubutabera biganjemo abafite ubumuga, ibikiri imbogamizi nkuko Umulisa Husna Vestine,  umuyobozi nshingwabikorwa wungirije (GLIHD) ikigo cy’uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari abigarukaho.

Ati "uyu munsi aya masezerano y'i Maputo afite ingingo 32 zose yateganyaga gufasha umugore cyane cyane agire uburenganzira busesuye, ahantu hakiri imbogamizi tubona ni nko kubafite ubumuga, hari byinshi byagiye bikorwa ariko na nabu biracyari imbogamizi, ibimenyotso by'abafite ubumuga ntabwo byari byagera mu butabera, umuntu ufite ubumuga ahohotewe kugirango azafashwe mu butabera ntabwo biba byoroshye, ku mugore w'umunyarwandakazi ndetse n'umunyafurika usanga nko ku burenganzira ku buzima bw'imyororokere naho haracyarimo ibibazo".       

Kuri icyo kibazo Bwana Théophile Mbonera, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera aremeza ko koko icyo ari ikibazo gihari ariko uko mwene ibyo bibazo byiyongera hakorwa ibishoboka byose ntihagire urengana kubera ko yabuze ubutabera kuko afite ubumuga ubwo aribwo bwose.

Ati "icyo ni ikibazo, bishobora gutinda kubera ko bitari byiteguwe ako kanya kubera ko tutaragira abantu benshi bafite ubwo buzobere ku bibazo bimwe na bimwe bijyana no kutumva ariko bishobora gutindaho gatoya kubera ko atari serivise zihora ziboneka aho ajya gusaba serivise hose ariko byanze bikunze ashakirwa umuntu ushobora kumufasha, uko dukomeza kugenda tubona abantu bashobora kwiyongera bikaba ikibazo n'ibisubizo biraboneka kandi tuzajya dukomeza duharanire ko birushaho gutera imbere kurusha uko bihagaze uyu munsi".   

Itegeko n° 21/05/2016 ryo ku wa 20/05/2016 ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu, rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bungana n'ubw'undi mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere y'abantu ndetse ko ntawe ushobora kuvutswa ubwo burenganzira.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 28, 2024 - 08:16