Abafite ubumuga barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Abafite ubumuga barishimira ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byagezweho gusa ngo hari ahakigaragara ihezwa muri serivisi zimwe na zimwe harimo n’izijyanye n’amatora, ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko yiteze amavugurura mu matora y’uyu mwaka kuko bagiranye ibiganiro na komisiyo y’amatora ndetse bashishikariza abafite ubumuga kugira uruhare mu matora, atari ukwitabira gusa ahubwo ngo banatanga kandidatire.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu kuri iyi nshuro yakomatanyijwe n’ay’Abadepite ateganyijwe muri nyakanga, abantu bafite ubumuga baravuga ko hakwiye kugira byinshi bihinduka, ntibibe nka mbere kuko hari aho batoroherezwaga kugira uruhare mu matora.

Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’abantu bafite ubumuga NCPD, avuga ko kuri iyi nshuro hazagaragara impinduka kuko bakoranye na komisiyo y’igihugu y’amatora, ndetse asaba abafite ubumuga gutinyuka bakiyamamaza.

Ati "uburyo amatora ategurwa abafite ubumuga bagomba kuyagiramo uruhare haba aho baziyamamariza, twabikoranye na Komisiyo y'igihugu y'amatora kugirango ufite ubumuga abe yabasha kuhagera ndetse nushaka kwiyamamaza agire uburyo afashwa, niba hari ahakenewe umusemuzi w'indimi z'amarenga aboneke no kuzabafasha uburyo kwitorera ubwabo bakoresheje inyandiko zabugenewe, turasaba abantu bafite ubumuga kuzitabira amatora haba mu kuyategura, mu kuyakora ndetse no kwiyamamaza bajye mu myanya irimo ihatanirwa ntaho bahejwe".      

Mussolini Eugene, Umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko kudaheza abafite ubumuga bitagikorwa nko kubagirira neza ahubwo biteganywa n’itegeko.

Ati "ntabwo bigikorwa nko kugira neza bikorwa hashingiye ku mategeko, mu matoro ari imbere barimo bagenda bakosora akantu ku kandi aho icyumba cy'itora kigomba kuba gifasha buri wese n'urupapuro rw'itora kuburyo ubona n'utabona barukoresha kimwe, abafite ubumuga ni bazima ahubwo twebwe nk'abantu bafite ubumuga dukwiye kubona ko niba niyumvamo ubushobozi nkwiye kwitabira amatora ku rwego urwo arirwo rwose ntawampeza".    

Itegeko ngenga N° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora ingingo ya 2 ivuga ko umuntu wamburwa mu buryo budahoraho uburenganzira bwo kwiyandikisha ku ilisiti y’itora, igika (c) ari uhungabanya umudendezo w’ahandikirwa ilisiti y’itora.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 28, 2024 - 09:24