Abafite ubumuga baracyagorwa n'imihindagurikire y'ibihe

Umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga uratanga intabaza ku ngaruka zikomoka ku ihindagurika ry’ibihe zigera ku bantu bafite ubumuga cyane cyane ab’igitsinagore, bagasaba inzego zose bireba guhaguruka, kuko usanga nko mu gihe cy’ibiza aba bahura n’akaga bakabura kirengera.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo imenye kandi ifashe uwo ariwe wese ufite ubumuga ubwo aribwo bwose kugera ku burenganzira bwe, burimo kwiga, kugera kuri serivisi byoroshye, kubaho, n’ibindi, nyamara mu gihe u Rwanda n’isi bikomeje guhangana n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ibihe, kugeza ubu abafite ubumuga mu byiciro binyuranye bavuga ko nko mu bihe by’ibiza usanga bahura n’ingaruka zikomeye, bakabura kirengera ku buryo hari n’abo biviramo kubura ubuzima.

Umwe yagize ati "abagore n'abakobwa bafite ubumuga ntibabasha guhita babona ubutabazi bw'ibanze bwihuse, hari igihe n'ubwo butabazi bw'ibanze buboneka ugasanga nabyo biracyari ikibazo bapfa guhita bafata abantu bose bakabarunda ahantu hamwe hatarebwe buri muntu wese igikenewe kugirango abe aricyo afashwa". 

Mushimiyimana Gaudance, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNABU, aratabariza abafite ubumuga, avuga ko bakwiye gutekerezwaho byihariye mu bihe by’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati "twasanze nyuma y'ibyo biza iyo bimaze kuba nyuma y'igihe gito bamara hahandi bagiye bajyanwa usanga nanone ntabwo haba gahunda yo kubakurikirana no kubasubiza mu buzima busanzwe, ku ruhande rw'inzego zitandukanye twabonye ko aya mategeko arahari nibyo, politike irahari ariko nabo ntibafite amakuru ya ngombwa kuri iyo mirongo migari leta yashyizeho, ni ikibazo gikomeye".       

Babihurizaho na Hakizimana Nicodem, uyobora umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu, gusa akavuga ko hakenewe ingamba.

Ati "nk'iki gihe turimo izuba risigaye riva cyane, umuntu ufite ubumuga bw'uruhu wavuye mu rugo mu gitondo akajya kukazi agakora, rya zuba ritwika uruhu rwe, turasaba imiryango itari iya leta, turasaba sosiyete sivile, itangazamakuru gukora ubukangurambaga".  

Ni mu gihe ku bufatanye bw’indi miryango itari iya leta irimo uharanira kurengera ibidukikije (RECOR), Uharanira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda (CERULAR) n’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), mu Rwanda hari gukorwa ubukangurambaga ku kwimakaza ukurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ntawe uhejwe byaba bishingiye ku gitsina cyangwa ku bumuga.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 31, 2024 - 09:22