Uburwayi bwo mu kanwa bugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe

Kuri uyu wa Kane isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa, umunsi usanze u Rwanda rushyize imbere ubukangurambaga bwo kwigisha abantu uburyo bwo kwisuzumisha byibura inshuro 2 ku mwaka, kugirango amenye uko ubuzima bwe buhagaze kuko ubu abenshi barwaye amenyo, ari bo amenyo yabo yacukutse, kuko bihariye 2/3 by’abaturage, ibi bikaba ari intandaro y'izindi ndwara zitandura .

kwamamaza

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "mu kanwa hazima ishema ryanjye", iyi nsanganyamatsiko yatumye Isango Star yegera bamwe mu bakiriya bari baje kwivuza amenyo ku ivuriro rikorera mu ishuri rikuru ry'ubuzima rya Kigali batubwira ko uburwayi bw'amenyo bafite babutewe n’isuku nke ndetse no kutabyitaho.

Umwe ati "ntabwo umuntu abyitaho, hari ubwo umuntu agenda atogeje amenyo, yakoza mu kanwa akahoza mu masegonda, urwana no kuvuga ngo ubone ibiryo bishira mu kanwa, abana bo mboza rimwe ku munsi".    

Undi ati "nozaga mu kanwa nka rimwe ku munsi ariko banshishikarije kuba nabishyiramo imbaraga nyinshi nkaba nakoza mu kanwa inshuro irenga imwe ku munsi".

Irene Bagahirwa, umukozi wa RBC mu ishami ry’indwara zitandura harimo n’indwara zo mu kanwa, avuga ko uburwayi bwo mu kanwa buri mu burwayi 20 bwa mbere abantu baza kwivuza, naho umwihariko wabwo ukaba k'umwanya wa 5, akavuga ko abantu bakagombye koza mu kanwa inshuro 2 ku munsi, akaba ariyo mpamvu bagiye kwibanda ku bukangurambaga bwo kwigisha abaturage kwiga gufata neza ubuzima bwo mu kanwa.

Ati "byakabaye igihe cyose umuntu afashe ifunguro yoza mu kanwa, umuntu yakagombye kuhoza mu kanwa mu gitondo akimara gufata ifunguro rya mugitondo ariko ntanaryame nijoro atogeje mu kanwa kuko mikorobe zicukura amenyo zigatera n'uburwayi bwo mu kanwa zikora cyane nijoro iyo umuntu asinziriye".

"Imibare y'abajya kwivuza tubona ko 33% aribo bagiye kwivuza rimwe mu mwaka, uburwayi bw'ishinya buza ku isonga ariko hagakurikiraho n'uburwayi bwo gucukuka. Ubukangurambaga ni ingenzi, dukangurira abantu kugira isuku yo mu kanwa kuko niho ruzingiye".           

Dr. Bizimana Achille,  Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa n’amenyo, avuga ko indwara bakunze kubona cyane igihe bari kuvura ari ugucukuka kw’amenyo kuko byihariye 2/3 by’abaturage, ni ukuvuga 67% mu Rwanda, ku isi ni miliyari 3,5.

Ati "ubu dukurikije abantu tubona, akenshi uburwayi bwinshi bugaragara ni ubwo gucukuka amenyo, kugirango abantu batarwara mu kanwa ni ukugira isuku yo mu kanwa, kwirinda ibyo kurya by'amasukari, ibyo byose biri mu birinda iriya ndwara".

"Uburoso buba bugomba kugera mu bice byose byo mu kanwa, iyo bumaze igihe kenshi butakaza ubwo bubasha bwo kuba bwakora neza nkuko byagenwe, bugomba no ku bikwa neza ku buryo ahantu hari mikorobe cyangwa udukoko bitagera ku buroso bwawe".              

Uburwayi bwo mu kanwa bugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe ndetse bukaba intandaro z'ubundi burwayi bw’indwara zitandura nka diyabete, kanseri ndetse n’igwingira cyangwa gukuramo inda ku mugore utwite, akaba ariyo mpamvu ubuzima bwo mu kanwa bufatwa nk’indorerwamo y’umubiri w’umuntu.

Ubusahakashatsi bwo muri 2022 bwakorewe ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura bugaragaza ko abantu 33.1% batoza mu kanwa ku munsi, ni mu gihe  57.1% batajya basura muganga w’amenyo nibura inshuro 1 ku mwaka.

Bugaragaza kandi ko mu batuye mu bice by’ibyaro abatoza mu kanwa bari ku kigero cya 38% mu gihe mu mujyi ari 11.2%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 21, 2025 - 09:18