Abacuruzi barishimira igabanuka ry'imisoro

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, u Rwanda rwagaragaje byinshi rumaze kugeraho aho ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ku mpuzandengo ya 6.9%, imisiroro yaravuguruwe, ndetse n’imisoro yakusanyijwe yikuba kabiri.

kwamamaza

Ubwo yagezaga ku bitabiriye inama y’umushyikirano ibyagezweho mu myaka 7 muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje byinshi byagenzweho mu nkingi eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Aha niho yagaragaje ko muri izi gahunda harimo no kuvugurura itangwa ry’imisoro n’andi mafaranga abaturage batangaga mu nzego z’ibanze.

Ati "zimwe muri zo (inkingi) harimo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, kubungabunga ubukungu ariko harimo no kuvugurura itangwa ry'imisoro ndetse n'andi mafaranga tangaga ku rwego rw'inzego z'ibanze, ibyo byarakozwe, kwari ukugirango imisoro itangwe neza itabaye imizigo ku banyarwanda ariko bidakuyeho ko imisoro igomba kwinjizwa uko igomba kwinjizwa kandi muri iyi myaka 7 ishize imisoro y'u Rwanda twinjiza yikubye inshuro 2 ku buryo urwo ruhare rwabo rwagaragaye rutuma n'ingengo y'imari y'igihugu yikuba inshuro 2".    

Nyuma yo kuba imisoro yaravuguruwe bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko ari ibyishimo kuri bo kandi bizatuma n’abacuruzi bato bazamuka kuko bagabanyirijwe imisoro.

Umwe ati "bigiye kumera neza kubera ko umuntu asoro bitewe n'ibyo yacuruje, abafite ubushobozi buke bagiye guhita bazamuka batere imbere cyane".

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida aho hari imisoro myinshi yavuguruwe harimo umusoro w’ubutaka, hakuweho umusoro wa TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe mu Rwanda no hanze, umusoro ku nyungu mu bigo uzwi nka Corporate income tax, umusoro ku byaguzwe, umusoro ku mutungo utimukanwa n’ipatanti

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 25, 2024 - 10:04