
Ababyeyi barinubira ko igihe bahabwa cyo gutegura ishuri ari gito
Sep 11, 2024 - 09:07
Hari ababyeyi bafite abana bagiye kwiga mu mwaka wa 1 n’uwa 4 w’amashuri yisumbuye bavuga ko batigeze bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura kuko ngo intera iri hagati y’igihe amanota yasohokeye n’igihe cyo gutangirira ishuri ari nto, bagasaba ko bajya bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura bikabarinda kuvunika.
kwamamaza
Bamwe mu babyeyi bafite abana babo batangiye umwaka w’amashuri bagiye mu 1 no mu wa 4 w’amashuri y’isumbuye, bavuga ko bitewe n’umwanya muto babonye wo kwitegura biri kubagiraho ingaruka ku buryo hari na bamwe mu bana babo bataziga uyu mwaka kugirango abandi bige.
Umwe ati "turashima ko basohoye amanota agasohoka vuba ariko intera iri hagati y'igihe amanota yasohokeye n'igihe abana bagendeye ku ishuri ni intera ntoya birimo kuvuna ababyeyi".
Undi ati "babitangaza mu gihe gito, bidukundiye byibuze bakajya baduha ukwezi kwo kwitegura".
Nubwo aba bavuga ibi ntibabihurizaho n’ubuyobozi bw’ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) kuko ngo ababyeyi bakwiye kumenya ko ikiruhuko kigira igihe kirangirira, gusa ngo amanota agiye kujya asohoka kare.
Kavutse Vianney Augustin, ushinzwe ireme ry’uburezi muri NESA ati "igihe bashaka se ni igihe kingana iki? hari ibintu bagomba kumenya, iyo ubonye umwana aje ku kiruhuko uba uziko azaguma muri icyo kiruhuko kugeza ryari? icy'ingenzi ni ukumenya ko umwana agomba kujya ku ishuri ahasigaye twebwe tugasohora amanota kare n'ingengabihe kare kugirango bitegure".
Taliki ya 27 z’ukwa 8 nibwo Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya leta byakozwe mu mwaka w’amashuri 2023/2024, ni mu gihe umwaka w’amashuri 2024/2025 watangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 09 z’ukwezi kwa 9 2024.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


