Ababyeyi babyara baba mu muhanda bavuga ko hari uburenganzira abana babo batabona

Abakobwa baba mu muhanda nka ba mayibobo baravuga ko bahura n’ibibazo byinshi birimo no kubyara bakiri bato kandi ubuzima babayemo bugoye ku buryo n’abana babyara nta burenganzira bagira.

kwamamaza

Iyo ugeze mu gishanga cya Nyabugogo amasaha ya mu gitondo usanga bamwe mu bana bo mu muhanda baryamye mu byatsi cyangwa kumuhanda, muri aba haba harimo n’abakobwa bafite abana, babyaye baba mu muhanda.

Mukantwali Francine amaze kubyara inshuro eshatu naho Musabimana Evelyne aratwite, aba abose bahuriza ku kuba barisanze muri gare ya Nyabugogo baje mu kazi ko mu rugo ariko ntibikunde bakayoboka iyo kuba mu muhanda aho ubuzima bubagoye cyane kandi ko abana batabona uburenganzira bwabo bitewe n’imibereho mibi.

Mukantwali Francine ati "mba mu muhanda hano kwa Mutangana, nari marine ndinda aho mpabyarira umwana wa mbere ubu agize imyaka 10, mpabyarira uwa kabiri ubu afite 7, mpabyarira nuwa gatatu we yarapfuye, abayobozi baratubona, leta ikatubona ntinadufashe ngo idukure muri ubwo buzima, umwana ntiyagira uburenganzira ntaho ubarizwa, umwana aba akwiye kujya ku ishuri kubera nta bushobozi umwana ugasanga yabaye marine".    

Musabimana Evelyne nawe ati "barampimye basanga mfite inda y'amezi 2, iyo nabonye umuntu yanyishimira ampa igiceri nkajya kugura irindazi nkarya bukira cyangwa nkanaburara, ndyama muri gare".

Abandi baturage babona ubuzima bw’abakobwa babyara baba mu muhanda nka mayibobo, bavuga ko bibabaje cyane ko inzego zikwiye kugira icyo zikora.

Umwe ati "ni ubuzima bugoye, usanga basambana kugirango babone ikibatunga nka saa sita nimugoroba bakajya kwiba, uburenganzira bw'umwana ntakuntu bwakubahirizwa na nyina yabuze uko abaho".   

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, kivuga ko uburengenzira bw’abana bavuka ku babyeyi baba mu muhanda bwubahirizwa uko bikwiye hatarebwe aho bavukiye.

Ingabire Assoumpta umuyobozi mukuru wa NCDA ati "uwabona uwo mwana bamufite mu muhanda wabona ko uburenganzira bwe butubahirijwe ariko twebwe nka leta duhora tugerageza guhashya iki kibazo, ari ugufata bariya babyeyi tukabigisha, tukabasaba gusubira iwabo no kugerageza gukemura ibibazo bituma baza mu muhanda kugirango umwana agire bwa burenganzira bwe bwuzuye".  

Ku bufanye n’inzego zitandukanye ngo ababyeyi bafite abana baba mu muhanda bajyanwa mu bigo bitandukanye bibafasha kugororwa ariko mu gihe bigaragara ko byanze abana babyaye barafatwa bakarerwa na ba Malayika Murinzi murwego kurengera uburenganzira bw’umwana.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star 

 Jul 19, 2024 - 09:31