2022: Umwaka waranzwe n’impinduka muri politike y’imbere mu gihugu.

Mur’uyu mwaka w’2022 uri kugana ku musozo, muri politike y’imbere mu gihugu hagaragayemo impinduka zikomeye. Hagaragaye guhagarikwa kwa bamwe mu bayobozi, barimo abakurikiranweho ibyaha bakoreye mu mirimo bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko ndetse bamwe na bamwe baregura ku mpamvu zabo bwite.

kwamamaza

Gusa bamwe muribo icyo cyemezo bagifata nyuma y’amakosa bagaragaweho.

 Bamporiki yahagaritswe ku mirimo, agezwa imbere y’ubutabera.

 Muri Gicurasi (5) mur’uyu mwaka w’2022 turi gusoza, nibwo ibiro bya minisitiri w’intebe byasohoye itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco,akurikiranyweho ibyaha bishigiye kuri ruswa. Nawe yaje kwemera icyaha ndetse abisabira imbabazi abanyarwanda n’Umukuru w’igihugu ndetse nyuma y’igihe gito urwego rushinzwe ubunjyenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko Bamporiki afugiwe iwe mu rugo.

Yaje kugezwa mu rukiko akatirwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amanyarwanda, gusa kuri ubu ikibazo cye kiracyari mu nkiko kuko yajuririye ibihano yahawe.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahawe Minisitiri mushya

Muri uyu mwaka nibwo Musabyimana Jean Claude yagizwe minisitiri wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney, nyuma y’itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe bigaragaza ko Umukuru w’igihugu yamusimbuje.

 Nubwo nta cyemejwe nyacyo cyatumye Gatabazi Jean Marie Vianney avanwa kuri uwo mwanya, gusa hari hashize igihe Perezida wa Repubulika agarutse ku bayobozi bakoresha imyanya bafite bagakoresha igitutu ku bandi baganisha ku nyungu zabo bwite. Bivugwa ko na Gatabazi yaba yarazize ayo makosa.

 Muri RURA hirukanywe abayobozi batatu!

 Mu kwezi k’Ukwakira (10), nabwo ibiro bya minisitiri w’intebe byasohoye itangazo ryirukana abayobozi batatu bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Abo bayobozi ni Eng. Deo muvunyi wari umuyobozi mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari ashinzwe imari ndetse na Fabien Rwabizi wari umuyobozi w’abakozi n’amategeko.

Aba bayobozi bashinjwaga imyitwarire idakwiriye, nubwo hatatangajwe iyo mikorere idakwiriye yabaranze. Gusa mu bugenzuzi bwakozwe muri RURA bwerekanye ko harimo imicugire itanoze.

Perezida Kagame yagarutse ku mwitwarire idahitse y’abayobozi.

Ubwo yasozanga ihuriro rya Unit Club Intwararumuri, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarutse ku myitwarire igayitse ya bamwe mu bayobozi.Yagarutse kandi ku businzi bwa bamwe mu ntumwa za rubanda ziri mu nteko ishinga mategeko barimo abitwaza ubudahangarwa bafite mu bikorwa nkibyo.

Nubwo atigeze avuga nyirizina wagaragayeho ayo makosa, nyuma y’umunsi umwe gusa umukuru w’igihugu bigarutseho, Honorable Dr. Gamariel Mbonimana wo mu ishyaka PL [ Partie Liberale]  yahise yegura ndetse ntiyajya kure, avuga ko uwo  umukuru w’igihugu yavugaga yari we.

Ibyo bintu byatunguye benshi kuko na nyuma yaho abo bari bahuriye mu ishyaka bagaragaje ko batari bamuziho imico nk’iyo.

Mu kwezi kwakurikiyeho, mugenzi we wo mu nteko ishinga mategeko,Depite Habiyaremye Pierre Celestin wo mu ishyaka rya FPR- Inkotanyi, nawe yahise yegura. We yatangaje ko ari ku mpamvu ze bwite zatumye areka inshingano zo kuba intumwa ya rubanda.

Mu ngoro y’inteko ishingamategeko kandi, uyu mwaka usize Dr. Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye abasenateri ndetse amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika.

Muri iyo baruwa yari ikubiyemo ibijyanye n’ukwegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi, avuga ko akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Yagize ati” Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Hari abandi bayobozi bavuye mu nshingano zabo:

Muri uyu mwaka kandi Zifani Niyonkuru wari umuyobozi mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rw’iterambere [RDB] yavanywe ku mirimo, nk’uko byagaragarijwe mu itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe ryasohotse rivuga ko umukuru w’igihugu amuhagaritse kubera amakosa yagiye amugaragaraho mu bihe bitandukanye.Ashigiye ku miyoborere mibi yagiye imuranga.

Dr. Niyibisha Emmanuel wari umuyobozi mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere [RGB] , we yatawe muri yombi n’ urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB].

RIB yavuze ko imukurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.Ibyo byaha akaba yarabikoze yaka abantu amafaranga kugira ngo azabashakire ibyagombwa bibageza muri leta zunze bumwe z’Amerika.Ariko ntihagire na kimwe atanga, haba amafaranga yahawe cyangwa ibyagombwa.

Hari abanyepolitike bahawe inshingano nsha.

Uyu mwaka w’2022, urangiye hari abanyepolitike batandukanye bagiye bahabwa imyanya y’akazi, ndetse no guhangararira u Rwanda.

Abo barimo nka amasaderi Claver Gatete wahawe kuba amabasaderi w’ u Rwanda mu muryango w’abibumbye.Harimo kandi Eric Rwigamba yahawe kuba minisitiri w’ishoramari rya leta, iyi ikaba ari na minisiteri nshya muri guverinoma.

Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe minisitiri w’ubuzima, avuye k’ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya kaminuza bya Butare [CHUB].Maze Dr. Yvan Butera agirwa umunyambanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima agirwa. Uyu akaba ari nawe muyobozi muto mur’iki gihe mu bagize guverinoma.

Perezida Kagame yasabye guverinoma zigize Commonwealth kwita ku bibazo bibangamiye isi.

Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rutegereje kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’umuryango wa Commonwealth kubera icyorezo cya Covid-19, iyi nama yaje kuba.

Itangizwa ku mugaragaro, abayobozi bakuru muri uyu muryango bavuze ko ari cyo gihe ngo ube inzira yo gukemura ibibazo bikomeye bibangamiye isi.

Muri iyi nama, Perezida Paul Kagame wa Repuburika y’u Rwanda, yasabye ko Commonwealth yaba umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite aho kubirebera kure.

Imbere y’abahagarariye ibihugu bisaga 50 bigize umuryango w’ibikoresha Icyongereza Comonnwealth, barimo abaperezida, abaministri n’abandi bakuru b’ibyo bihugu, Perezida Paul Kagame w’U Rwanda, yashimye icyerekezo cya Commonwealth nk’umuryango ugendera ku ndangagaciro zirimo imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Ariko yanavuze ko Commonwealth ikenewe ari umuryango uhangana n’ibibazo Isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.

Yagize ati: “Commonwealth dukeneye ni iri ku isonga mu gukemura ibibazo isi ifite aho kwicara ibirebesha ijisho gusa. Urugero : uko ibihe bihindagurika bigenda bitwereka ibibazo biri mu birwa bito n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Nyamara hariho ubushobozi bwo kubihindura binyuze mu ikoranabuhanga rihanitse no guhanga imirimo, cyane cyane ku bakiri urubyiruko.”

Igikomangoma Charles Philip Arthur George, wasimbuye nyina umwamikazi Elizabeth II, ubu akaba ari umwami Charles III, yashimiye u Rwanda ku myiteguro myiza yakozwe, mu kwitegura iyi nama ya CHOGM mu bihe bigoye by’icyorezo Covid-19.

Icyo gihe yavuze ko iyi nama ubusanzwe iba itegerejweho ibisubizo mu guhangana n’ibibazo.

Ati:“Ndashaka kuvuga ko nishimiye ko mu nama zitandukanye nk’iy’ubukungu, hagaragaye abayobozi batandukanye basangira ibitekerezo nk’inzira yo gutahura umuti urambye mu gukemura ibibazo binyuranye mu rwego rwo kugera ku ntego zacu ndetse no guharanira ahazaza hahuriweho.”

Boris Johnson; wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza icyo gihe, wari unasoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth ndetse agomba gusimburwa na Perezida Kagame, yavuze ko yizeye umusimbuye kuri uyu mwanya, bityo ko icyerekezo cya Commonwealth cyizewe.

Ati: “mpererekanyije izi nshingano zo kuyobora Commonwealth na Perezida Kagame, inshuti akaba n’umufatanyabikorwa, ndabizi ko duhuje kumva icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zizanira inyungu abaturage bacu bose.”

Iyi nama yamaze hafi icyumweru yagiye ihuriza hamwe inzego ndetse n’ibyiciro bitandukanye bigize ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyogereza.

Muri izo nama, hari iyahurije hamwe Abahagarariye urubyiruko muri uwo muryango bavuga ko ubushake bw’urubyiruko mu bikorwa na gahunda zitandukanye buhari ariko bakeneye kubakirwa ubushobozi.

Perezida Paul Kagame wanahawe inshingano zo kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Commonwealth, yijeje umuti urambye binyuze mu biganiro by’abayobozi bakuru b’ibihugu bya Commonwealth.

Hanateranye inama y’ihuriro ry’abagore bitabiriye CHOGM.Ubuyobozi bw’ubunyamabanga mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza bwashimiye u Rwanda, by’umwihariko mu ruhare rwagize mu guteza imbere umugore, cyane cyane mu kongerera ubushobozi umugore mu nzego z’ubuyobozi.

UN yemeye uruhare rw’amahanga mu gutererana U Rwanda muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Muri Mata(4), 4 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umuryango w’abibumbye wifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka maze wemera ko iyo amahanga ataza gutererana u Rwanda, byashobokaga gukumira amahano yabaye agahitana abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

 Ibi ni ibyari ibikubiye mu butumwa umunyamabanga mukuru wa LONI yageneye abanyarwanda n’isi muri rusange, mu gutangira iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakoreweAbatutsi 1994.

Antonio Guterres; Umunyamabanga wa UN; yagize ati: “Twifatanyije mu kunamira abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa mu 1994.Turabibuka, turabakomeza kandi turabihanganisha abo bose barokotse.Kandi turazirikana kubatererana kwacu nk’umuryango mugari mpuzamahanga.”

“ Iyi jenoside ntabwo yari impanuka ndetse byarashobokaga kuyikumira. Yari yarateguwe, yaratekerejweho kandi yashyizwe mu bikorwa ku manywa y’ihangu. Ntawe waba yarakurikiranye mu mateka y’isi cyangwa ngo abe abireba ku makuru, ngo ahakane ubwo bugome ndengakamere bwabaye. Ariko kugeza ubu, hari bamwe ndashaka kubugisha ukuri n’abandi bakomeje gupfobya.Hari byinshi kandi byakagobye kuba byarakozwe.”

“ ubu twibuke inzirakarengane zamenewe amaraso mu myaka 28 ishize, turazirikana ko buri gihe umuntu agira amahitamo kandi y’ubumuntu tukareka urwango, impuhwe tukareka ubugome,ubutwari tukaburutisha kutanyurwa , n’ubwiyunge bukaruka umujinya.”

“ ihame n’inshingano dufite zo kurinda bikubiyemo ko tutazongera na rimwe kurebera ahari ibyaha by’ubugizi bwa nabi. Ku bwanjye, nsanga dukwiye kwimakaza uburenganzira bwa muntu , tukabugira ipfundo ry’ibyo dukora byose. uyu munsi ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha nubwo tutavuga ko butunganye, hari icyizere ko buri kugerageza guca umuco wo kudahana.Igikorwa kidasanzwe cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nirwo rukiko rwa mbere mu mateka rwahamije umuntu ku giti cye icyaha cya jenoside. Nanone rwerekana ko ubutabera ari ngombwa mu kugera ku mahoro arambye.”

“ uyu munsi rero, u Rwanda rugaragaza bikomeye ko ikiremwamuntu bishoboka ko cyakira ibikomere bikomeye ndetse kikaba cyava no mu mwijima w’icyuraburindi, hakongera kubakwa umuryango ukomeye . Ubu, u Rwanda ni igihugu cya kane mu bagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi mu muryango w’abibumbye, rwemera gushyira mu kaga ubuzima bw’abasirikari babo kugira ngo barinde abaturage b’ibindi bihugu ububabare nk’ubwo banyuzemo.”

“jenoside yakorewe abatutsi yerekanye ko hari ibibazo bireba abantu bose , ibibazo ku ruhande rw’akanama k’umuryango w’abibumbye gahinzwe umutekano, akamaro ko kubungabunga amahoro, gukenera guhana ibyaha mpuzamahanga, gukenera gukemura umuzi w’ihohoterwa ndetse n’ukwicwa kw’abasivile.”

“mugihe dusubiza amaso inyuma, twibuka kandi twicuza, reka tunarebe imbere dushaka ibisubizo.Mureke twiyemeze guhora turi maso kandi duharanire kutazigera twibagirwa. Reka kandi dushimire abanyarwanda bemeye kwitanga mu kubaka ejo hazaza h’icyubahiro, ubworoherane n’uburenganzira bwa muntu kuri bose.”

 Dec 29, 2022 - 10:01