
Yverry yambitse impeta umukunzi we bitegura kubana
Mar 28, 2022 - 11:30
Umuhanzi Rugamba Yves benshi bamenye nka Yverry uririmba indirimbo z’urukundo yambitse impeta umukunzi we Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah amwemerera kubana akaramata.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 17 Werurwe 2022 aho uyu muhanzi yahamije urwo akunda Uwase Vanessa banahise biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.
Amakuru y’urukundo rwaba bombi yatangiye gucicikana mu 2020 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Yverry akundana na Vanillah.
Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo taliki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga alubumu ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.
Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho kuri uyu wa 17 Werurwe 2022.

