Miss Rwanda: Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe.

Urubanza rwa Ishimwe Kagame Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda rwasubitswe ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko uruhande rwe nk’uregwa rutanze inzitizi ku batangabuhamya.

kwamamaza

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, ibyaha we ahakana.

Mbere y’uko urubanza rwe rwongera gupfundurwa, umushinjacyaha yari yamusabiye gufungwa imyaka 16.   

Nyuma y’uko rusubitswe ubushize, none kuwa kane rwari gusubukurwa nanone mu muhezo, humvwa abatangabuhamya urukiko rwari rwasabye ko bumvwa.

Me Emelyne Nyembo wunganira Ishimwe Dieudonné yatangaje ko batanze inzitizi z’uko abatangabuhamya bari bagiye gutanga ubuhamya bari bafitwe n’ubushinjacyaha. 

Nyembo avuga ko babwiye urukiko ko abo batangabuhamya batatanga ubuhamya bwabo bisanzuye mu gihe bari kumwe n’ubushinjacyaha, basaba ko rusubikwa bakazabutanga bari aho batashyirwaho igitutu. 

Urukiko rwiherereye nuko rugaruka ruvuga ko abatangabuhamya bagomba kuba bari ahantu bisanzuye mu gihe batanga ubuhamya bwabo, nk’uko Me Nyembo abivuga. 

Abo batangabuhamya bane, biteganyijwe ko bazumvwa batagaragajwe umwirondoro.

Urukiko rwategetse ko bazumvwa tariki 25 z’uku kwezi ari nabwo urubanza rwimuriwe. 

Ishimwe yatawe muri yombi muri Mata (4) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n'umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize. 

Nyuma y’ibyo birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by'agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda ryakagombye kuba riri hafi gutangira, kimwe mu bikorwa by'imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

 Nov 17, 2022 - 15:20