Hari gutegurwa igitaramo cyo Kwibuka JayPolly umaze umwaka y’itabye Imana.

Iki gitaramo byitezwe ko ntagihindutse cyizaba mu ntangiriro z’Ukuboza 2022 nkuko Li-John usanzwe ari producer w’abahanzi hano mu Rwanda yabigarutseho kuri Radio Isango Star mu kiganiro SundayNightshow kuri iki cyumweru.

kwamamaza

Li-John wakoze kuri album ya nyakwigendera JayPolly yasize akoze ariko ntabashe kuyisohoka kuko yahise yitaba Imana yavuze ko yavuganye na mukuru wa nyakwigenda akaba asanzwe ari umunyamakuru wa RBA Uwera Jean Maurice bumvikana ko iki gitaramo kigomba kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2022 cyikabera muri Camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo by’imyidagaduro.

Li-John yavuze ko icyo gihe aribwo bazashyira hanze uyu muzingo w’indirimbo nyakwigendera Polly yasize akoze.

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda.

Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi baba abo mu Rwanda no mu mahanga babajwe n’ukuntu uwo muhanzi yitabye Imana akiri muto dore ko yapfuye ku myaka 33 y’amavuko, kuko yari yaravutse mu 1988.

Jay Polly yamenyekanye kandi akundwa kubera indirimbo ze zirimo akanyarirajisho,  Ndacyariho, Umucakara w’ikaramu, umupfumu uzwi n’izindi nyinshi aho abantu bavuga ko zabaga zandikanywe ubuhanga.

Jay Polly yapfuye yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima aho yari yajyanywe igitaraganya afashwe n'uburwayi butunguranye mu masaha y’igicuku.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), ryagaragazaga ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).

 Sep 12, 2022 - 17:41