Umunyarwenya Mazimpaka Japhet ahamya ko comedy mu Rwanda igeze ku rwego rwiza.

Kuva kuri byendagusetsa yo hambere n’ibindi bikorwa bitandukanye byagiye bibaho bijyanye no gususurutsa abantu mu buryo bwo kubasetsa kugera kuri bigomba guhinda; sekalive; GNZ comedy n’ibindi bikorwa bitandukanye bitegurwa n’abanyarwenya bagezweho, kuri ubu n’inzira buri umwe mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda atatinya kuboneraho ishusho y’iterambere ry’uruganda rwa comedy mu Rwanda, by’umwihariko ku banyarwenya ubwabo.

kwamamaza

Mu myaka yashize ikitwaga byendagusetsa cyakoreshwaga nk’uburyo mbarankuru bwafashaga abantu gutarama batera urwenya. Byari ibintu abanditsi n’ababikoraga wasangaga babikora nk’ibintu biri aho gusa ariko utabona inyungu ifatika cyangwa ngo bigire n’icyo bibamarira ababikora mu mibereho yabo n’imiryango yabo.

Kuri ubu ariko, uru ruganda rw’abanyarwenya mu myidagaduro n’igice kimaze gutera imbere ndetse ubona ko n’uburyo bikorwamo ari ibintu bimaze kuba umwuga wakiza ufite impano mu gutera urwenya cyane ko kuri ubu iki ari igice kimaze guteza imbere benshi mu banyarwenya nkuko bigarukwaho na Japhet mpazimaka umwe mu banyarwenya bagezweho muri iki gihe.

Aganira na Cedrick Shimwayezu ndetse na Tessy; abanyamakuru  ba Isango Star,  mu kiganiro Sundaynight Show gica ku Isango TV, Japhet ahamya ko kur’ubu comedy ari igice cyatunga umunyarwenya ndetse akagura impano ye mu buryo butandukanye n’ibihe byo hambere.

Yagize ati:” kuri ubu, umunyarwenya ukora neza akazi ke bikongeraho  kwigira ku bamaze kugera ku rwego rwisumbuyeho biramufasha, akabasha kubaho ndetse no kugira byinshi yigezaho mu iterambere rye”.

Japhet anavuga ko mbere abanyarwenya bagorwaga no kwakirwa mu muryango nyarwanda nk’abantu bakora ibintu byabateza imbere, ariko agahamya ko kuri ubu iyi myumvire yahindutse kuburyo bigaragarira mu bitaramo by’urwenya bitegurwa bikitabirwa  n’abantu benshi.

Ahamya ko ibyo bimaze kuzamura uruganda rw’abakora comedy mu Rwanda ndetse bakabasha kwinjiza agatubutse bavana muri ibyo bitaramo.

Nubwo uru ruganda rw’abanyarwenya ruri gutera imbere, uyu musore avuga ko hakiri imbogamizi ku bashoramali bataritinyuka ngo bashore imali yabo muri uru ruganda ugereranije n’abakora umuziki cyangwa umupira w’amaguru.

Ati:” mbona ko abatera inkunga ibikorwa bikomeye batatwegera kuko batarasobanukirwa neza ibyo dukora bituma usanga n’abadutera inkunga mu ruganda rwa comedy ari abanyamahanga gusa kuruta abashoramali b’abanyarwanda, ahanini bishingiye ku kuba aribo basobanukiwe neza na comedy. Gusa nanone hari icyizere gikomeye ukurikije aho ubu ibintu bigeze”.

Japhet Mpazimaka ni umunyarwenya ubarizwa mu itsinda rya “bigombaguhinduka”, aho afatanya na mugennzi we 5k Etienne.  kuri ubu, uyu munyarwenya afite ibitaramo bitandukanye bizabimburirwa n’icyo yise Compus tour: nk’ ibitaramo bizanyura muri kaminuza zitandukanye  mu Rwanda,  uhereye muri kaminuza y’u Rwanda.

Biteganijwe ko ibi bitaramo bizatangira kuva ku ya 1 Nyakanga (07) 2023, nk’uko bitangazwa na Japhet Mpazimaka.

Inkuru ya Cedrick Shimwayezu/Isango Star

 Jun 29, 2023 - 10:10