Yashize iva ku izima: Turkey yemeye gushyigikira ko  Suède yinjira muri OTAN.

Recep Tayyip Erdogan; Perezida wa Turkey, yemeye gushyigikira ubusabe bwa Suède/Sweden bwo kwinjira muri OTAN/NATO, nk’uko byatangajwe na Jens Stoltenberg; umuyobozi w’iri huriro.

kwamamaza

Avuga ko Perezida Erdogan azashyikiriza ubbwo busabe bwa Suède mu nama rusange yongere akore ibishoboka byose kugira ngobyemezwe.

Ku ruhande rwe, Ulf Kristersson; Minisitiri w’intebe wa Suède, yagize ati: “Ndanezerewe cyane, ni umunsi mwiza kuri Suède.”

Stoltenberg yatangaje ko Turkey yahaye itara ry’icyatsi Suède nyuma y’ibiganiro byabaye hagati abategetsi b’ibi bihugu byombi byabereye mu murwa mukuru wa Lithuania, Vilnius.

Avuga ko ari ibyo intambwe ikomeye ndetse ashimangira ko itariki nyayo y’aho Suède izinjirira muri NATO/OTAN itaramenyekana ariko bizaterwa n’igihe inteko ishingamategeko ya Turkey izabyemereza.

Turkey imaze igihe yaranze kwemerera Suède mugihe itagaragaza uburyo bwo kurwanya iterabwoba, cyane ko iyishyinja gushyigikira no guha ubuhungiro abarwanyi b’aba-Kurdes, Turkey ifata nk’umutwe w’iterabwoba ndetse barwanya ubutegetsi bwayo.

Ibi kandi byiyongereho imyigaragambyo yo kwamagana Turkey yabereye mu murwa mukuru wa Suède, hagatwikwa igitabo cya Kolowani, ibyo Turkey yafashe nk’ubuhezanguni bukabije, irahira kutazigera yemerera iki gihugu kwinjira muri OTAN/NATO.

Nka kimwe mu bihugu 31 bigize OTAN, Turkey ifite ububasha bwa veto, ni ukuvuga ububasha bwo guhagarika igihugu gishya gishaka kwijira  muri NATO/OTAN.

Perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yakiranye yompi iki cyemezo cya Perezida Erdogan cyo kwiyemeza gukomeza kugera  ku cyifuzo cyemejwe.

Mu itangazo; White House yavuze ko "Ndiyemeje gukorana na Perezida Erdogan na Turkey mu gukomeza urwego rwo kwivuna abanzi no guhagarika intambara mu karere k’Uburayi na Atlantique. Ndindiranye igishika kwakira minisitiri w’intebe Kristersson na Suède nk’inshuti yacu ya 32”.

Yifashishije urubuga rwa Twitter, Annalen Baerbock; Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubudage, yagize ati: "Kuri 32, twese hamwe turatekanye”.

Rishi Sunak; Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, nawe yashimangiye ko kwinjira kwa  Suède muri NATO/OTAN kuzatuma bumva batekanye.

Ibihugu bya Suède na Finland  byari bimaze igihe  byariyemeje kutagira  aho bibogamira mugihe cy’intambara, ariko bifata umwanzuro wo kureka uwo murongo nyuma y’uko Uburusiya bihana imbibi igabye igitero muri Gashyantare (02) 2022 kuri Ukraine.

Ibi bihugu muri Gicurasi (05) 2022 byahise bisaba kwinjira ,muri OTAN/ NATO. Finland yinjiye ku mugaragaro muri OTAN muri Mata (04) uyu mwaka, mugihe Suède yari ikigerageza k uzuza ibisabwa yashyiriweho na Turkey.

Stoltenberg avuga ko Turkey na Suède byashakiye igisubizo  impungenge zumvikana za Turkey ku mutekano wayo, kandi ibyo bikaba byatumye Suède isubiramo itegeko nshinga ryayo, ihindura amategeko, yongera ibikorwa byayo byo kurwanya iterabwoba ku mutwe PKK w’aba-Kurde ndetse irongera kuguriraTurkey  intwaro.

Kugeza ubu,Turkey  na Hongrie nibyo bihugu byari bitaremeza ubusabe bwa Suède bwo kwinjira muri OTAN.

Abajijwe ku ruhande Hongria iriho ku kwinjira muri NATO kwa Suède, Stoltenberg yavuze ko Hongria yamaze gutangaza ko atariyo izaba inya nyuma mu kwemera ubusabe bwa Suède.

Yongerako ati: "Nibaza ko iki kibazo kizabonerwa umuti”.

Ku wa mbere, Perezida Erdogan wa Turkey yari yagaragaje ko icyemezo cyo gushyigikira Suède kwinjira muri muri NATO ashaka kugifatanya  n’ibiganiro hagati n’Umuryango wUbumwe bw’Uburayi bwo kuwinjiramo.

Icyakora abategetsi ba EU bahise bihutira kwamagana icyo cyifuzo, bavuga ko ari ibibazo bibiri bidahuye. 

Icyakora mu itangazo rya OTAN , ryagaragaje ko Suède  izashyigikira umugambi wa Turkey wo kwinjira muri EU ndetse ko hazabaho kuvugurura amategeko ajyanye no guhanahana ibicuruzwa hagati ya Turkey n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi/EU n’ibijyanye no gutanga Visa.

Turkey yatangiye gusaba kwinjira muri EU muri 1987, ariko bitewe n’uko ubutegetsi bwa Perezida Erdogan bwagiye burangwa no kuba ubw’agahato , byahise bihagarara.

 Jul 11, 2023 - 11:46