USA: Umugenzuzi mukuru yatangaje ko Elon Musk nyiri Twitter atari hejuru y’amategeko.

Kimwe mu bigo by’ubugenzuzi bya leta zunze ubumwe z’ Amerika kivuga ko kiri gukurikiranira hafi uko ibintu biri kugenda muri Twitter ndetse n’impungenge nyinshi. Ni nyuma y’aho hari abakozi bo ku rwego rwo hejuru mu nzego z’ubuyobozi n’iyubahirizwa amategeko bavugwa ko birukanywe.

kwamamaza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucuruzi (Federal Trade Commission, FTC) kivuga ko umuyobozi mushya w’urubuga rwa Twitter atari hejuru y’amategeko.

Ni nyuma yaho hari amakuru avuga ko Elon Musk yaba yarabwiye abakozi ko n’ibyo gufunga burundu uru rubuga bishoboka.

Iyi kompanyi iri mu mayira abiri kuva aho Musk atangiriye kwirukana ibihumbi n’ibihumbi by’abakozi mu cyumweru gishize.

Ubushobozi bwo kugura status ku bakoresha uru rubuga mu gihe ari uwiyandikishije bushyashya bwazamuye impungenge ko Twitter ishobora kwuzura ama konte y’ibinyoma.

Ejo ku wa kane, Yoel Roth, wari uyoboye urwego rushinzwe umutekano muri Twitter yashize umwidondoro mushya kuri urwo rubuga nkoranyambaga avuga ko atagikora kuri uwo mwanya.

Hari amakuru anavuga ko umuyobozi ishami rishinzwe amakuru y’ibanga, Damien Kieran, hamwe n’ushinzwe ibyo kubahiriza amategeko, Marianne Fogarty, bamaze kwegura.

Aba biyongeraho Lea Kissner, wari ushinzwe umutekano muri kompanyi nawe wamaze gusezera ku nshingano ze.

 Kubona aba bantu bavuye muri Twitter bishobora kwongereza ibyago kur’uru rubuga nkoranyambaga  byo kuba rwarenga ku mabwirizwa y’ubugenzuzi. 

Douglas Farrar; umuyobozi ushinzwe imigenderanire muri FTC, avuga ati: "Turi gukurikirana ibiherutse kuba kuri Twitter n’impungenge nyinshi. Nta muyobozi cyangwa Kompanyi iri hejuru y’amategeko, kandi za kompanyi zigomba gukurikiza ibyo twemeranyije”.

Farrer avuga ko FTC ifite “ibikoresho bishya biyiha ubushobozi bwo kugenzura ko kompanyi iri gukurikiza ibyo yiyemeje kandi turiteguye kubikoresha”.

Twitter yishyuye ihazabu ingana na miliyoni 150  mu kwezi kwa gatanu nyuma yo gushinjwa ko yari yagurishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko amakuru y’ibanga y’abayikoresha kugira ngo biyifashe kugurisha amatanganzo yo kwamamaza.

Iruhande rw’ibi kandi yasabwe gushyiraho  amabwirizwa mashya, kandi ikemera gushyiraho uburyo bukomeye bwo gucunga amabanga n’umutekano vy’abayikoresha , bikaba byagenzurwaga n’aba bayobozi bamaze kwegura ku nshingano zabo.

Kuva Elon Musk yegukana Twitter, yirukanye uwahoze ari umuyobozi mukuru Parag Agrawal hamwe n’abandi bo hejuru, harimo n’abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’amasoko na bo bamaze kwegura.

Ibi byose biza kongera amakenga kuba Twitter idafite abantu bahagije bashobora gucunga nimba ikomeza igendera ku mategeko ngenderwako.

Hari impungenge z’amafaranga

Iruhande rw’ibi kandi, hari ibigo binini byamamaza byatewe ubwoba n'inzira Musk ari  kuyoboramo Twitter.

Twitter yinjizaga amafaranga yayo hafi yose biciye mu kwamamaza, ariko amakompanyi amwe yabaye ahagaritse imikoranire n’uru rubuga, mu gihe agitegereje impinduka zizazanwa na Elon Musk.

Amwe mu makompanyi bivugwa ko afite amakenga y’uko Musk azahindura amategeko yo kugenzura ubutumwa buca kuri uru rubuga ndetse anahindure icyemezo cyafatirwaga ababaga batangaje ibishobora guteza ikibazo, harimo n’uwahoze ari Perezida w’Amerika, Donald Trump.

 Bivugwa ko Musk yaba yarabwiye abakozi bari mu nama ko atabona neza ahazaza huko ubutunzi bwiyongera muri iyo kompanyi, kandi ko adashyira kure ibyo guhomba burundu.

Twitter yarasabwe kugira icyo itangaza.

Uburuga ngurukanabumenyi rwa The Verge ari na rwo rwasohoye ijambo ryose Musk yagejeje ku bakozi ba Twitter, ruvuga ko Twitter itagifite urwego rwo gutangaza amakuru.

 Nov 11, 2022 - 12:49