MUSANZE: Urubyiruko rurashima amahirwe rubona kubera ikigo cy’urubyiruko

Urubyiriko rwo mur’aka karere ruravuga ko amahirwe rukesha ikigo cy’urubyiruko cy’ubatswe ku bufanye bwa Leta y’u Rwanda n’ubwami bw’ububiligi amaze kubaha icyerekezo cy’ubuzima. Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) kivuga ko imikoranire y’ibihugu byombi igamije gushigikira icyerekezo cya leta y’u Rwanda.

kwamamaza

Ikigo cy’urubyiruko cyubatswe mu mujyi wa karere ka Musanze  gihurirwamo n’urubyiruko rwo mu mirenge itandukaye igize aka karere.  Uretse kuba urubyiruko rukigana rwishimira ko ruhakura amahiwe aruhuza n’imirimo, runavuga ko hanabahugije kujya mu bishuko, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umwana w’umukobwa, umwe ati: “mu bintu byo kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, cyangwa se ibindi bintu bidakwiye urubyiruko. Ariko aho iki kigo cyaziye ubona abntu bose barabaye busy [barahuze] mubintu bitandukanye kuko aha batwigisha ibintu bitandukanye. Hari ubwo umuntu aza akavuga ati ‘ubutaha mfite ikizamini cya provisoire kandi sinzi gukoresha imashini, mouse…’ akatubwira ati ‘ mbwira ukuntu bigenda nuko tukamwigisha. Cyangwa se yaba atazi gukoresha ‘word’, Excel…tukabimwereka.”

Undi ati: “byaturinze ibintu byakajagari, agakungu, ushobora no kujya mu biyobyabwenge. Hari imbuga ntarinzi ko habonekaho akazi, ukaba wenda wahabona imyanya.”

Uretse urubyiruko ruba ruhugiye ku mashini z’ikoranabuhanga ruhugurira bagenzi babo kumenya program zibahuza n’akazi, hanze y’iyinyubaka haba hanagaragara urubyiruko ruba rwaje kongerera agaciro imyuga rukora rwifashishije imashini zikibamo, rugakoreramo ibikoresho birimo amakaro yo mu nzu na Parafo.

Umusore umwe yagize ati: “ turikorera ariko nyine ubwo bushobozi tudafite n’ubushakashatsi bisaba ibikoresho bihambaye; amamashini …n’ibindi. Ibyo  tutakwigondera rero nibyo tuza kureba muri iki kigo kuko hari ibikoresho bitandukanye.”

Yongeraho ko “iki kigo cyahinduye byinshi ku mpande zitandukanye; nko ku ruhande rw’ubumenyi cyatuzaniye imashini zitandukanye zo gukoresha. Ziradufasha mu buryo bw’ubumenyi. Noneho mu buryo bw’amafaranga, kwiteza imbere no guhanga udushya; iki kigo cyabaye imbarutso nziza y’uburyo twahanga udushya dutandukanye …urumva nk’ikaro ryo mu mugano ni ikintu utakwiyumvisha.”

Iki kigo cy’urubyiruko cyakarere ka Musanze cyuzuye gitwaye miliyali imwe na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Mattias Piani; umuyobozi w’umushinga w’iterambere ry’imigi mu kigo cy’ibubiligi gishinzwe iterambere, Enabel   avuga ko mu mikoranire y’ubu biligi n’u Rwanda mu nkingi y’ubukungu harino no guteza imbere imijyi yunganira umurwa mukuru wa Kigali, kugira ngo abayituyemo babone amahirwe ateza imbere imibereyo yabo.

“Imikoranire ya Enabel ya Leta y’ububiligi ni uguteza imbere imigi y’akabiri yunganira umujyi mukuru, muri ibyo bice naho hakaboneka amahirwe y’umurimo. Ibi biranajyana n’icyerekezo cya   politiki y’u Rwanda isanzwe ifite yo guteza imbere umurwa mukuru w’u Rwanda kugira ngo nayo ibe ikurura abantu. Mu buryo bw’ubukungu rero, bituma abantu basanzwe bazamura imibereho y’ubuzima bwabo.”

Ubuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine,  ashimangira ko hagati ya Leta y’urwanda n’ubwami bw’Ububiligi, byibanze cyane ku migi yunganira gikali ndetse nibyo abaturage bakenera hagendewe ku cyerekezo cy’igihugu.

Ati: “ ubufatanye bw’Ubwami bw’Ububiligi na leta y’u Rwanda, twe nka LODA ishinzwe iterambere mu nzego zibanze twabukoze mu nzego zibanze, twabukoze cyane cyane ku nkingi yo guteza imbere imijyi. Iyo nkingi igaragara mu cyerekezo cy’u Rwanda; wafata 2020, icyerekezo 2050.”

Ikigereranyo ku ijanisha kigaragaza ko abarenga 35% mu bagani icyi cyigo mugice gihuza abashaka akazi nabatanga akazi, babonye imirimo. Uretse ahakorerwa imirimo y’ubugeni, ahigirwa ikoranabuhanga, iki kigo kinagaragaramo ibicye byo kwidagaduriramo ndetse n’ibindi byose bifasha urubyiruko ruba rwaturutse hirya no himo muri aka karere; haba urwarangije amashuri ndetse n’urutarize.

@EMMANUEL BIZIMANA/ Isango Star – Musanze.

 Jun 10, 2024 - 14:55