Google yatangaje ko Ibitero by’Uburusiya ku bihugu biri muri NATO byiyongereye cyane muri 2022.

Kur’uyu wa kane, Google yavuze ko ugereranyije umwaka ushize w’2022 n’uwa 2020, ibitero by’Uburusiya ku bihugu binyamuryango bya NATO byikubye kane ndetse bikuba inshuro eshatu muri Ukraine. Nimugihe ibitero nk’ibi, Google ivuga ko bishobora kwiyongera mu bihe bizaza.

kwamamaza

Raporo nshya y’iki kigo cy’ikoranabuhanga gikomeye muri Amerika, ivuga ko ibitero byifashishije ikoranabuhanga byiyongereye kuva Uburusiya bwagaba igitero muri Ukraine, ku ya 24 Gashyantare 2022, ndetse  ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko intambara yo kuri interineti izagenda yiyongera cyane mu makimbirane yo mu gihe kizaza.

Iyi raporo ivuga ko “Mu 2022, ibitero by’ikoranabuhanga by’Uburusiya kuri Ukraine byiyongereyeho 250% ugereranije na 2020”.

“Kwibasira abo mu bihugu bya NATO byiyongereyeho 300 %  mu gihenk’icyo."

Iyi raporo ivuga ko guverinoma y’ Uburusiya ariyo yari iri inyuma y’ ibyo bitero byo kuri interineti kuva muri 2021.

Inavuga ko ibi bitero byangije byinshi muri Ukraine mu mezi ane ya mbere ya 2022, ugereranyije no mu myaka umunani ishize, ndetse byiyongera cyane mu gihe cyo gutangira kugaba igitero kuri Ukraine.

Iti: “ ababikoze batewe inkunga n’ingabo z’Uburusiya  bakoresheje porogaramu zangiza kugira ngo bahungabanye kandi batesha agaciro guverinoma ya Ukraine hamwe n’ubushobozi bw’igisirikare cyayo. “

AFP ivuga ko ibitero byakozwe hifashishijwe interineti birimo abayikoresha bo mu bihugu binyamuryango bya  NATO, kwinjirira imbuga zo kuri interineti [websites] mu gukusanya amakuru ndetse no kwamamaza amakuru hashingiwe ku bitekerezo bya rubanda,ndetse no gushyigikira itsinda ry’abacanshuro bo mu Burusiya rya Wagner.

Google yavuze ko “ biragaragara neza ko interineti izagira uruhare mu ntambara zo mu bihe bizaza, bikiyongera ku buryo gakondo bwo kurwana.”

Google yatangaje ibi mugihe ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwibasira ibihugu by’iburengerazuba bw’isi ndetse na Ukraine bishyigikiye mu rugamba ihanganyemo n’Uburusiya.

Ni uburyo kandi bushobora gukomeza kwiyongera. Iyi raporo ivuga ko “intambara yatumye guverinoma y’Ubushinwa itera umugongo imikorere y’abayigabaho ibitero, ikibanda cyane ku banya-Ukraine n’iburengerazuba bw’Uburayi kugira ngo ibone amakuru menshi ku makimbirane.”

Ibi bitero kandi, google ivuga ko byagabanyije ibyakorwaga bigamije kwiba amafaranga.

Ivuga ko “Urusobe rw'ibyaha bikorerwa hifashishije interineti rwahungabanijwe n'amatsinda amwe n’amwe  avuga ko  yizewe muri politiki, indi igabanyamo ibice bya politiki, ndetse n'ababikoragamo bakomeye barahagarara.”

 @AFP.

 Feb 16, 2023 - 14:53