‘Uruzinduko rwa Biden nta ngaruka rufite kuri politike y’Uburusiya’: Kremlin

Ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin/ Kreml, byatangaje ko byakurikiranye uruzinduko rwa Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe R. Biden muri Ukraine no muri Pologne. Byatangaje ko uru ruzinduko nta ngaruka ruzagira kuri politike y’iki gihugu.

kwamamaza

Dmitry Peskov; Umuvugizi wa Kreml, yagize ati: "Ubusanzwe twakurikiranye teitonze uruzinduko rwa Biden muri Ukraine rwo ku wa mbere,  kandi uyu munsi, tuzareba neza ibizabera muri Pologne.”

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya leta  cyitwa ‘Pervy Kanal’.

Mu ruzinduko rwe rutunguranye, Perezida w’Amerika Biden yasezeraniye mugenziwe wa Ukraine, Zelensky, ko igihugu cye kizafasha Ukraine kugeza igihe cyose intambara izamara.

Mu biganiro kandi byabaye hagati y’aba bakuru b’ibihugu, Zelensky yongeye gusaba intwaro zikomeye zijyanye n’igihe zirimo indege zintambara zigezweho za F-16, ariko ibihugu by’Iburengerazuba ntibirabyanzuraho.

 Feb 21, 2023 - 12:38