Urugendo rw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwiyubaka

Nyuma y’imyaka 30 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse baravuga ko bakataje mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko bakavuga ko hari benshi bagifite inzitizi zibasigaza inyuma mu rugendo rwo kwiyubaka zirimo kutagira amacumbi, kutabona ubuvuzi ku ndwara zishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kutabona imibiri y’Abatutsi bishwe bose ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kwamamaza

Judith Icyimpaye na Francoise Byukusenge, ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bombi bahuriza ku kuba byarabatwaye igihe kitari gito kugira ngo batangire urugendo rwo kwiyubaka, ariko bakemeza ko ari urugendo rushoboka.

Judith Icyimpaye ati "kenshi cyane sinakundaga no kujya ahantu ho kwibuka kuko nasangaga akenshi cyane ariho mpungabana byatumaga ntabasha kwegera abandi bantu ariko maze kugera 2017 hari uburyo nagiye njya munzego, kuba mu nzego ukegera abandi bantu byatumye ngira imbaraga zo kumva ko nanjye hari icyo nakora, nanjye mfite umusanzu wo gukorera igihugu cyangwa ngafasha na bagenzi banjye bacitse ku icumu".  

Francoise Byukusenge nawe ati "njye naracecekaga gusa ariko nkaba ndababaye, nari nkireba mu rupfu kandi amahoro yarabaye mu gihugu cyacu, ngasenga ngo icyampa umwana wanjye akazagira imyaka 14 yazibeshaho, njye numvaga ntazabaho kandi naramaze kurokoka ariko ubu ndakomeye rwose nkomeza n'abandi, nabonye ko kubaho byakomeza, naratinyutse ndakomera ntangira gukora, kwiyubaka birashoboka".    

Nyamara kandi ngo hari abo bikigoye, bitewe n’inzitizi zitandukanye.

Judith Icyimpaye akomeza agira ati "kwiyubaka birashoboka cyane ariko dufite imbogamizi y'Abacitse ku icumu batagira amacumbi, bagifite rya hungabana, ntabwo uzajya kwigisha umuntu adafite aho arara umubwire ngo iyubake, kwiyubaka biragoye wicaranye n'umuntu uzi aho umubiri wuwawe uri ariko ntabivuge".     

Francoise Byukusenge nawe akomeza agira ati "gusigara uri imfubyi ukaba udafite aho kuba ni ikibazo".

Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida w’umuryango uhanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, avuga ko kwiyubaka no kubaka igihugu bishoboka, ndetse ngo n’ahakiri inzitizi bari gushaka umuti ku bufatanye n’inzego bireba.

Ati "urugendo rwo kwibuka twiyubaka ndetse no kubaka igihugu muri rusange Abacitse ku icumu nabo ntabwo basigaye inyuma kubera ko bafatanya urugendo n'abandi banyarwanda bose kandi hagaragaye n'inkunga zitandukanye zihariye Leta yagiye itugenera ariko iyo urebye usanga tugifite abantu bagifite uburwayi kandi bigaragara ko batazakira bitewe nuko Jenoside yabamugaje, si benshi ariko uko bangana kose bisaba ko bitabwaho ku buryo bw'umwihariko kandi noneho ugasanga n'ikiguzi cy'ubuvuzi kigenda gihenda ariko nabyo tugenda tubiganiraha n'inzego zisanzwe zibidufashamo kugirango bamenye uwo mwihariko".

"Usanga hariho ahantu henshi Abacitse ku icumu bagiye bubakirwa ariko ugasanga ubungubu amazu barimo akeneye kuvugururwa, ubu turimo turakorana na MINUBUMWE kugirango dukore icyegeranyo turebe igiciro byasaba noneho hashakishwe n'ubushobozi".

Ni mu gihe imyaka ibaye 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko yatoranyijwe ishishikariza Abanyarwanda kwibuka biyubaka.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 12, 2024 - 11:02