
Abitabiriye JobNet barasaba ko hakongerwa ingano ya ba rwiyemezamirimo batanga akazi baza muri iki gikorwa
Dec 13, 2024 - 09:10
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kuruhuza n’abafite amahirwe y’akazi, barasaba umujyi wa Kigali kongera ingano ya ba rwiyemezamirimo batanga akazi baza muri iki gikorwa ndetse n’ibigo bikomeye bikajya bitumirwamo hataje ibigo biciriritse gusa.
kwamamaza
Mu mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo guhuza urubyiruko na ba rwiyemezamirimo bafite amahirwe yo gutanga akazi kuri uru rubyiruko, nyamara abitabiriye iki gikorwa nk’urubyiruko barasaba umujyi wa Kigali ko wakongera ibigo bitanga aka kazi biza muri iki gikorwa ndetse n’ibigo bikomeye bikaba byakwitabira iki gikorwa.
Umwe ati "hari amahirwe batubwiye ushobora kujya mu kigo ukabanza ukigira mu kigo, ukajya mu kigo ukabaza ukimenyereza umwuga, gusa hari ibindi bigo binini bagomba kuzajya batumira byaba ngombwa bakanatumira ibigo mpuzamahanga kuko iyo urebye ubona ibigo dufite bitanga akazi ari ibyo mu Rwanda gusa tuzi bisanzwe ariko hari ibindi bigo mpuzamahanga kandi bikorera mu Rwanda ariko byagombye nabyo kuza aha".
Undi ati "kutagira akazi ni kimwe mu bibazo biba bihangayikishije igihugu twishimiye ko batwitaho kandi batugezaho ba rwiyemezamirimo kugirango badufashe ku makuru tuba dukeneye, icyakongerwamo ni ukongera abafite ibikorwa runaka bakajya baduha amakuru kugirango natwe dutinyuke".
Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali yavuze ko urubyiruko rukwiye kubanza kubyaza umusaruro amahirwe ahari ariko akanavuga ko ibyo bigo bikomeye nabyo bizegerwa nabyo bikaba byazitabira iki gikorwa.
Ati "nibyo koko usanga ibigo biciriritse bihita byitabira vuba ariko rimwe na rimwe biranumvikana biterwa nuko rimwe na rimwe uburyo bwabo bwo gutanga imirimo buba bworoshye bityo rero kuza hano bagatanga imirimo bikemera ariko rwa rubyiruko tukabibutsa ngo ibuka ko akazi kamwe kaguha akandi, burya gutangira gushakisha akazi ukiri umushomeri no gutangira gushakisha akazi warakabonye mu kigo giciriritse bitandukanye no kuba ntako ufite"
"Mu gihe gitaha turashaka gutangira kubitegura hakiri kare tukegera bya bigo tugatangira kubasaba ko babitekerezaho tukanabasaba ko byanze bikunze bahanga akazi bashobora kuzatangira ahongaho icyo kiri mu ntego bafite dushaka gushyiramo ingufu kugirango job net zitaha zizabe zitandukanye n'iyi, nibyo bigo tuvuga ko bisa naho bikomeye kugirango bizagiremo uruhare rurenze gusa kuza gutanga amakuru ahubwo rurimo no gutanga imirimo yaba iy'igihe gito cyangwa igihe kirekire".
Igikorwa cyo guhuza urubyiruko n’ibigo bitanga akazi gitegurwa hagamijwe kugabanya ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, akaba ari igikorwa gitegurwa n’umujyi wa Kigali kikaba kiba 2 mu mwaka.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


