
Urubyiruko rurasabwa kugira umuco n'indangagaciro zo guharanira icyiza
Jan 20, 2025 - 11:52
Urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari nimpeta byishimwe ( CHENO) rurasaba urubyiruko kugira umuco n'indangagaciro zo guharanira icyiza kiganisha ku butwari. Nimugihe rumwe mu rubyiruko runenga rugenzi rwabo rureba iby'amahanga rukabirutisha umuco wabo.
kwamamaza
Ubu busabe buje mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi w'Intwari z'Igihugu, uzaba ku itariki 1 Gashyantare (02).
Mu ntwari z'u Rwanda, harimo bamwe bakoze ibikorwa bakiri bato mu myaka yurubyiruko bityo urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe rusaba urubyiruko rw'ubu kuba rutareba ku mico y'amahanga ahubwo bakita ku bunyarwanda, nk'uko biravugwa na Rwaka Nicolas umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO.
Yagize ati:" urubyiruko rero basabwa akenshi kujya bagira ubushishozi mubyo bagiye gukora, bakagira ishyaka ry'ubutwari, bakagira ishyaka ryo guharanira icyiza bakanga ikibi, bakamenya kujonjora. Bakamenya kubona ikibi n'icyiza kuko uyu munsi ikibazo urubyiruko rufite ni ibivamahanga. Babona imvamahanga bakabyakira, bakamira bunguri. Umuco urahinduka ariko nunahinduka uzazane ibyiza bifite akamaro, aho kumira bunguri utabanje kureba ibizakugirira akamaro."
"Icya kabiri ndaba urubyiruko, bagira amahirwe, baracyari bato kandi bafite abo bafatiraho urugero rwiza. Intwari zabohoye iki gihugu, zimwe ziracyahari. Intwari zakoze ibikorwa by'akataraboneka mu Rwanda xcyangwa ibikorwa by'ikirenga, birahari babibone kugira ngo babifatirehho urugero rwiza. "
Ku rundi ruhande, rumwe mu rubyiruko ruvuga ko hari abigana imico yahandi bakareka iyabo kandi itabageza ku butwari.
Umwe yagize ati:" kugira ngo umuntu abeho, agomba kubaho mu gaciro. Bitewe n'abatubanjirije, u Rwanda twahoze turi abantu bibanda ku gaciro k'ikiremwamuntu nabo ubwabo. Rero bitewe n'umuco twakuranye cyangwa se twakuze twumva, numva atari byo kuko iki gihe urubyiruko rurashaka kwamamara kuti social media, ugasanga barashaka kwigana iriya mico. Ni ukujya hariya bakambara ubusa, bagapostinga bambaye ubusa, ntabwo ibyo bintu byatugeza ku butwari."
" kuba wamubwira uti ' hagurukira umurimo ukore, hera kuri dukeya nuko uzamuke witeze imbere' nuko akakubwira ati 'njyewe nzashaka amafaranga bitamvunye'."
Undi ati:" icyo urubyiruko rw'ubu rugambiriye ni ukwigishanya, gushyura hamwe. Ni ukwigisha bagenzi babo bafite imico mibi nk'abanywa amatabi cyangwa ibiyobyabwenge bitandukanye, abishora mu bujura, ubusambanyi, guhohotera no guhungabanya umutekano w'abaturage."
Mu rwego rwo gukomeza kumenya indangagaciro zumuco wubutwari, urubyiruko bakangurirwa kujya basura ibicumbi byintwari zigihugu, nkigicumbi cyintwari zigihugu I Remera, igicumbi cyubunyarwanda kiri I Nyange.
@VESTINE UMURERWA/ Isango Star -Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


